Umuhungu wa Rwigara Assinapol witwa Arioste Rwigara yavuze ko ashaka gukuraho urujijo ku ngingo y’uko hari ibyobo byagaragaye mu kibanza cyabo, bamwe bakavuga ko hari abashobora kuba bibasiye uwo muryango. Mu minsi mike ishize, hagaragaye ibyobo mu kibanza cy’abo kwa Rwigara, ahahoze hoteli yabo mu mujyi wa Kigali. Kuri Twitter, hari ababyibajijeho byinshi. Mu cyo yise gukuraho urujijo, Arioste Rwigara yagize ati ” Ndifuza gukuraho urujijo: Ibyobo byacukuwe hafi y’ibibanza byacu ni ibizaterwamo ibiti muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije iri kubera mu mujyi wa Kigali.” Ni amakuru yashyigikiwe na mushiki we, Diane Rwigara wakoze ritwiti (retweet). Uyu mwene Rwigara yari aherutse kwikoma abantu basaba umubyeyi we, Adeline Mukangemanyi Rwigara, ibiganiro. Amafoto:Twitter

Bimwe mu byobo byacukwe mu kibanza cya Rwigara Assinapol

4 Responses
Mwene Rwigara yavuze ku byobo byacukuwe mu kibanza cyabo i Kigali
Ubundi se bwo bacukuyemo nibyo kumenamo imyanda ibyo byana byibinga nibigarasha byakora iki?

Ariko se Aristote aratubwira ko umubyeyi we abona ibitariho? Ubwo umulyango wafungwaga, bavuzeko we ari umunyabwoba. Yaba se atinya ingaruka z’ibyo umubyeyi we yavuze? Birashoboka!