Sheebah ‘ararebana ay’ingwe’ na manager we Jeff Kiwa

Sangiza iyi nkuru

Amakuru akomeje kuva mu nshuri za hafi z’umuhanzi Sheebah Karungi Samali avuga ko uyu mukobwa ari kurebana nabi na manaja we w’igihe kirekire, Jeff Kiwa, bapfa amafaranga n’izu yiyubakiye ahitwa i Munyonyo.

Aya makuru avuga ko Sheebah yamaze kuva muri Team No Sleep (TNS) ndetse Jeff na we mu buryo bw’ibanga akaba ari gushaka uwamusimbura.

Hari amakuru ko Sheebah atarashaka undi manager, ko ahubwo mu bijyanye n’umuziki ari gufashwa n’inshuti ze za hafi.

Aya makuru kandi yagarutsweho na Jenkins Mukasa avuga ko Sheebah yatandukanye na TNS.

Kugeza ubu, ari Sheebah cyangwa Jeff Kiwa nta n’umwe uragira icyo atangaza kuri aya makuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *