Amakuru yizewe agera kuri BWIZA avuga ko SEDO w’Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe witwa Niyonshima Oscar yanze gukingirwa Covid-19, ahitamo kureka akazi ke. Ubutumwa bivugwa ko bwanditswe na SEDO Niyonshima BWIZA yabonye bugira buti ” Jyewe NIYONSHIMA OSCAR wari SEDO w’Akagari ka Nyabisindu nyuma y’Uko ntegetswe n’inzego z’Ubuyobozi zitandukanye gukingirwa COVID-19 nkabyanga nkamenyeshwa mu bihe bitandukanye ko nzahagarikwa mu Kazi ndetse uyu munsi Le23/12/2021 nkaba nasabwe kwitaba Mayor ariko nkaba nasanze kwitaba Mayor atariko gukemura ikibazo ahubwo Ari ukugikaza cyane kikagira uburemere bukomeye,kubera izo mpamvu zose navuze haruguru,Jyewe NIYONSHIMA OSCAR uyu munsi Le23/12/2021.Sinkiri SEDO W’Akagari ka Nyabisindu.” Bukomeza bugira buti ” Abo nabwiye nabi cg nahemukiye muri Aka Kazi bambabarire muri iyi si ni ukwihangana,Abampemukiye cg bambwiye nabi muri Aka Kazi nanjye nabababariye cyera bakibikora kuko burya nabo sibo,Abo ntahaye raporo cg nahaye Raporo zikosheje nabo bihangane Wenda byaterwaga n’ubwenge buke bwanjye.” Niyonshima yanzuye ngo ” N.B:Ku kijyanye n’inshingano nakoraga za buri munsi E/S W’Akagari NYIRANTIBANGWA Therese azabafasha. Ndumva ntavuga byinshi gusa ndabifuriza kugenda nk’Uko Imana ibishaka kuko niyo muyobozi wa mbere.Thx.” BWIZA yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaduha ngo imubaze byinshi kuri aya makuru ntibyakunda.

2 Responses
Nyamagabe: SEDO w’akagari yasezeye ku kazi aho kujya kwikingiza Covid-19
Ubu se navuga ki koko!! Ikimbabaje ni uko ntazi aho batangira aka Nazi ngo bakampe dore ko ubushomeri bumeze nabi! Nyakubahwa Mayor wacu ndagusabye uyu mwanya muwushyire Ku isoko dupiganwe! Natwe dutange umusanzu wacu mu kwiyubakira akarere! Muzadusubize