Amabanga y’uko umukobwa wa Gashumba yasambanye n’abagabo babiri icyarimwe, undi mu modoka yashyizwe hanze

Sangiza iyi nkuru

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Ritah Kaggwa, yashyize hanze amwe mu mabanga y’umukobwa wa Frank M. Gashumba, Sheila Gashumba, avuga ko yagiye i Dubai, aho yasambaniye n’abagabo barenze umwe mu ijoro rimwe.

Mu mpera za wikendi ishize, muri Uganda byari ibicika kuri Snapchat aho umukobwa witwa Kaggwa, yari arimo ashyira ku karubanda amabanga ya Sheila Gashumba.

Kaggwa ati ” Wowe Sheila wajyanye na Zowe i Dubai. Mugezeyo uryamana n’abagabo bose yakweretse mu ijoro rimwe. Ibyo birazwi n’ubwo Zowe we nta kintu yabitangazaho.”

Mu gukomeza kugaragaza ko Sheila ari ndaya butwi, Kaggwa yakomeje agira ati ” Hari abantu banyoherereje videwo Sheila ari gusambanira na Muhangi [Alex] mu modoka. Ibi si ibintu bihimbano, birazwi ni uko bamwe baba batabigarukaho.”

Uyu mukobwa kandi ntiyagarukiye aho kuko, yagarutse no ku rukundo rwa Sheila Gashumba n’uwitwa Rick Manrick. Yagize ati ” Ntabwo Manrick umukunda, none kuki uhora ujya muri Afurika y’Epfo kureba Faceoff.”

N’ubwo umuriro wari watse, Sheila Gashumba w’imyaka 25, akaba n’umunyamakuru kuri televiziyo, nta kintu aratangaza ku bivugwa. Ni nako bimeze kuri Muhangi ushinjwa gusambanyiriza iyi slay queen mu modoka.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Amabanga y’uko umukobwa wa Gashumba yasambanye n’abagabo babiri icyarimwe, undi mu modoka yashyizwe hanze
    Iyi nkuru koko itumariye iki, muba mwabuze andi makuru yagira icyo atwungura kweri ?

  2. Amabanga y’uko umukobwa wa Gashumba yasambanye n’abagabo babiri icyarimwe, undi mu modoka yashyizwe hanze
    Iyi nkuru koko itumariye iki, muba mwabuze andi makuru yagira icyo atwungura kweri ?

  3. Amabanga y’uko umukobwa wa Gashumba yasambanye n’abagabo babiri icyarimwe, undi mu modoka yashyizwe hanze
    Nonese ko utasobanuye aba bantu uvuga ari bantu ki, urakeka abasomyi bose babazi?

  4. Amabanga y’uko umukobwa wa Gashumba yasambanye n’abagabo babiri icyarimwe, undi mu modoka yashyizwe hanze
    Nonese ko utasobanuye aba bantu uvuga ari bantu ki, urakeka abasomyi bose babazi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *