Abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bateye urugo rwa Visi-Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’iki gihugu, Jean-Marc Kabund, bata muri yombi abapolisi bose bashinzwe kururinda.
Mu ijoro ryakeye ni bwo aba basirikare bateye urugo rwa Kabund unasanzwe ari Perezida w’inzibacyuho w’ishyaka UPDS rya Tshisekedi, mbere yo guta muri yombi mu buryo bworoshye cyane abapolisi bashinzwe kururinda bakabashyikiriza ubushinjacyaha bwa gisirikare.
Mediacongo.net yavuze ko uburyo bariya bapolisi batawe muri yombi byabaye nk’ibitangaza bimenyerewe muri filime za Hollywood.
Umwe mu baturage bo mu karere ka Kingabwa, mu gace ka Limete Jean-Marc Kabund atuyemo, yabwiye Top Congo FM ko bariya basirikare bavugaga ko baje gufata abapolisi bakubise umusirikare mugenzi wabo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu musirikare ahanganiye imbunda n’abapolisi bari bacungiye umutekano Kabund, mbere yo kumurusha imbaraga bakamusohora mu modoka yarimo.
Aba bapolisi n’uyu musirikare barwanye nyuma y’uko imodoka yarimo yari yimye inzira iyo uriya munyacyubahiro yarimo, binajyanye no kuba umuhanda wari urimo umuvundo watewe n’imodoka zari zikoreye ibicuruzwa.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya bariya bapolisi yanemejwe n’umwe mu bayobozi b’ishyaka UPDS wavuze ko “Urugo rwatewe n’aba GR (Garde Republicaine) bata muri yombi abapolisi bose bahasanze.”
Ababibonye bavuze ko n’abakobwa ba Kabund na bo batawe muri yombi gusa nyuma baza kurekurwa. Abasivile bari bahari na bo batawe muri yombi.
Amafoto n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana urugo rwa Kabund wari ukiri mu nteko rwabaye izambe, ibikoresho birimo za Televiziyo na za mudasobwa byamenaguritse.
Umugore we n’abakobwa be na bo bagaragaye mu mashusho basa n’abahungabanye cyane.
Ababonye ibyabaye banenze uburyo urugo rw’umunyacyubahiro nk’uriya rwubahukwa bene kariya kageni, bavuga ko ari igisebo ku gisirikare cya Congo Kinshasa.



2 Responses
RDC: Kwa Kabund hatewe n’abajepe, abapolisi baharinda bose batabwa muri yombi
Ibyabaye si igisebo gusa, birenze n’igisebo! Bajye nigira discipline kubaturanyi nk’u Rwanda, Tanzanie,…
RDC: Kwa Kabund hatewe n’abajepe, abapolisi baharinda bose batabwa muri yombi
Ibyabaye si igisebo gusa, birenze n’igisebo! Bajye nigira discipline kubaturanyi nk’u Rwanda, Tanzanie,…