Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa

Sangiza iyi nkuru

Nsabimana Callixte cyangwa Maj. Sankara ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge aratakamba ngo yemererwe kujya avugana n’umukunzi we yasize muri Afurika y’Epfo ubwo bateganyaga gushyingiranwa.

Mu kiganiro yagiranye na The Chronicles, Nsabimana avuga ko ubwo yatabwaga muri yombi muri Mata 2019 avanwe muri Comores, yari yarasize umukunzi we muri Afurika y’Epfo, akaba yarahunze Kayumba Nyamwasa yakekaga ko afite umugambi wo kumwica.

Muri Comores, Nsabimana avuga ko yavuganaga buri gitondo n’umukunzi we mbere y’uko atangira akazi, ndetse bari banamaze kunoza umugambi wo gushyingiranwa bari bemeje ko uzashyirwa mu bikorwa mu Kuboza 2019, yitegura gusubira muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko uyu mukobwa yari yarambubwiye ko bagomba gushaka uburyo babyara umwana mbere y’uko hari ikintu kibi cyamubaho. Ati: “Yashakaga ko tubyara umwana kugira ngo nihagira ikibi kimbaho, nzabe hari uwo nasize unkomokaho. Yari uwarokotse jenoside nkanjye, yari kuvamo umugore mwiza. Nifuje kumuvugisha, birashoboka ko yaba yarashyingiwe cyangwa agitegereje.”

Nsabimana avuga ko yasabye ubuyobozi bwa gereza kumwemerera kuvugana n’umukunzi we nk’uko bwemerera Paul Rusesabagina bareganwa ariko ngo barabimwangiye. Ati: “Rusesabagina avugana n’umugore we buri ku wa Gatanu, kuki njyewe badashobora kubinyemerera? Bamfitiye agatelefone gatoya karimo nimero ye.”

Yakomeje avuga ko telefone ze zafatiriwe. Izi zirimo iya iPhone, Blackphone n’akandi gatoya.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    Ibyo Sankara asaba bifite agaciro cyane cyane ko adafite umulyango mugali wundi. Gusa ubulyo abipanga biragayitse. Kuki buri gihe aba yumva yakorerwa nk’ibikorerwa Rusesabagina? Uretse no kutaba ku rwego rumwe, gereza ireba umunyururu ku giti cye. Urugero: sindumva Sankara aburana ukuntu yaba yaragejejwe i Kigali. Sindabona abashyigikiye Sankara bangana n’abashyigikiye Rusesabagina. Rusesabagina arubatse, afite umugore n’abana ndetse n’inshuti bose biyerekanye bamushyigikira naho Sankara we bose baramuhunze! Muri make: Sankara nasabe ibye areke guhora yivanga mubyo Rusesabagina akora.

  2. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    Ibyo Sankara asaba bifite agaciro cyane cyane ko adafite umulyango mugali wundi. Gusa ubulyo abipanga biragayitse. Kuki buri gihe aba yumva yakorerwa nk’ibikorerwa Rusesabagina? Uretse no kutaba ku rwego rumwe, gereza ireba umunyururu ku giti cye. Urugero: sindumva Sankara aburana ukuntu yaba yaragejejwe i Kigali. Sindabona abashyigikiye Sankara bangana n’abashyigikiye Rusesabagina. Rusesabagina arubatse, afite umugore n’abana ndetse n’inshuti bose biyerekanye bamushyigikira naho Sankara we bose baramuhunze! Muri make: Sankara nasabe ibye areke guhora yivanga mubyo Rusesabagina akora.

  3. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    nibamureke yimare agahinda amusuhuze cyangwa x amubaze niba yarashatse gusa amenyeko ari Umugome cyaneeee

  4. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    nibamureke yimare agahinda amusuhuze cyangwa x amubaze niba yarashatse gusa amenyeko ari Umugome cyaneeee

  5. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    Oyaa ryose Sankara ni umugome bamwihorere

  6. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    Oyaa ryose Sankara ni umugome bamwihorere

  7. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    Kubwanjye ndumva bamufasha nukuri kuko nubwo yakoze ibibi ariko yaricujije anasaba imbabazi . rero abazi uko urukundo ruvuna nta mpamvu yo kumwima uwo mukunzi we

  8. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    Kubwanjye ndumva bamufasha nukuri kuko nubwo yakoze ibibi ariko yaricujije anasaba imbabazi . rero abazi uko urukundo ruvuna nta mpamvu yo kumwima uwo mukunzi we

  9. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    Ndumva mwamureka akavugisha umukunzi we urukundo ruraryana pe

  10. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    Ndumva mwamureka akavugisha umukunzi we urukundo ruraryana pe

  11. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    Ndumva mwamureka akavugisha umukunzi we urukundo ruraryana pe

  12. Sankara aratakamba ngo yemererwe kuvugana n’umukunzi we bateganyaga gushyingiranwa
    Ndumva mwamureka akavugisha umukunzi we urukundo ruraryana pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *