Umunyezamu wa Côte d’Ivoire yapfushije se nyuma y’amasaha make akoreye ibara mu mukino wa Sierra Leone

Sangiza iyi nkuru

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire, Badra Ali Sangaré, yapfushije se umubyara kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2021.

Sangaré yapfushije se nyuma y’amasaha make akoze ikosa rikomeye ryatumye Côte d’Ivoire inganya na Sierra Leone ibitego 2-2, ibura amahirwe yo guhita ibona itike ya 1/8 mu gikombe cya Afurika.

Ikosa uyu munyezamu yakoze ryanatumye avunika ku buryo hari ibyago byinshi by’uko ashobora kutazakina umukino wa nyuma wo mu tsinda Côte d’Ivoire izahuriramo na Algeria.

Amakuru avuga ko umubyeyi wa Badri yapfuye kuri uyu wa Mbere aguye i Abidjan ari na ho biteganyijwe ko aza gushyingurwa.

Uyu munyezamu yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook.

Ati: “Ejo nimugoroba hashize naraguye ndabyuka. Muri iki gitondo ni wowe waguye, ntiwabasha kongera kubyuka. Allah akwemere ku mpande ze. Ngusezeyeho…”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *