fjtrz7gxoausxm2.jpg

Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa Museveni

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) kuri Twitter rwatangaje iby’uru ruzinduko gusa nta byinshi rwabivuzeho.

Ayebare asanzwe ari intumwa idasanzwe ya Museveni, akaba anahagarariye Uganda muri UN/ONU.

Mu gihe umubano w’ u Rwanda na Uganda wazambye, Ayebare yakunze guhabwa ubutumwa bwa Museveni, ngo abugeze kuri mugenzi we, Paul Kagame.

Ubu butumwa bwa Kampala bugeze i Kigali mu gihe hari amakuru ko ibihugu byombi bishobora gusubukura ibiganiro ku gutsura umubano umaze imyaka itatu warazambye.

WASOMA: https://bwiza.com/?U-Rwanda-na-Uganda-byaba-byasubukuye-ibiganiro-ku-mubano-wabyo

fjtrz7gxoausxm2.jpg
Amb. Adonia Ayebare ubwo yagezaga kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we, Yoweli Kaguta Museveni/RBA Twitter

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *