Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, Dr Iyamurenye Augustin, yashyikirije abaturage bo mu murenge avukamo wa Save, mu karere ka Gisagara, bagizweho ingaruka n’ibiza, inkunga yihutirwa, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabageneye, anabasaba kumwita “Gusitini”, nk’umuturage uhavuka aho kumwita”Perezida wa Sena” mu rwego rwo gushyikirana na bo.
Iyo nkunga ya Perezida wa Repubulika igizwe n’amafaranga cashi miliyoni icumi (10.000.000 Frw) yatanze ku giti cye. Naho Dr Iyamuremye akaba yabageneye ku giti cye nawe inkunga y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw).
Aya mafaranga yose yashyikirijwe umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, mu mabahasha afunze go azasaranganywe abaturage imvura y’amahindu irimo umuyaga yatwaye ubuzima, ikangiriza imyaka ikanabasenyera inzu.
Dr Iyamuremye yagize ati: “Murabizi, mvuka muri uyu murenge, mu kagari ka Shyanda. Nabonye ibyago mwagize nk’abavandimwe niyeneza kuza kubasura. Mbwiye Perezida wa Repubulika ko nzasura abantu b’iwacu, ati ‘nanjye nari mfite iyo gahunda. Uzabansuhurize.’ Ampa n’inkunga nzabashyikiriza.”
Yaboneyeho asaba abaturage b’umurenge wa Save kumwita “Gusitini” aho kumwita “Perezida wa Sena” mu rwego kwegerana nabo nk’umuntu uhavuka.
Abaturage b’i Save bishimiye bikomeye inkunga bagenewe n’abayobozi bakuru b’igihugu, uwiywa Ingabire Mediatrice agira ati: “Twishimiye cyane inkunga Perezida wa Repubulika yatugeneye ikazanwa n’umuyobozi dusanzwe tuzi. Twagize imvura mbi tugirango ni imperuka. Twabonaga ari urupfu rwatugezeho .(..). Kugira umuyobozi uvuka iwanyu ni amahirwe rwose.”
Nk’uko Meya Rutaburingoga abivuga, imvura y’amahindu, umuyaga mwinshi n’inkuba, yaguye ku italiki 20 Mutarama 2022, yatwaye ubuzima bw’umugore umwe wari utwite inda y’amezi atanu, ikomeretsa bikomeye umugabo we, isenya burundu inzu 18, yangiza inzu 69, inasiga imiryango 2,800 mu bibazo bikomeye kubera imyaka yabo yari mi mirima yangiritse.
Usibye ubwo bufasha bw’amafaranga kashi, hanatanzwe amabati 3000, n’ibikoresho byo mu gikoni n’ibiryamirwa.





