fkk4y5wxwaakguu.jpg

Imbuto Foundation iravuga ko hari abantu basigaye bayiyitirira

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Imbuto Foundation uratangaza ko hari abantu b’ababatekamutwe bari kuwiyitirira muri iyi minsi, bakabeshya abantu cyane urubyiruko, ko bazabishyurira amashuri, kubaha akazi ari uko babahaye amafaranga.

Aba bantu nk’uko itangazo uyu muryango washyize hanze ribivuga, baba bigize abakozi bawo, ubundi bagatekera umutwe ababyeyi cyangwa abana.

Uyu muryango uvuga ko uburyo bw’abafashwa nawo busanzwe buzwi, usaba rubanda ko yaba maso, ntigwe mu mutego w’aba batekamutwe.

fkk4y5wxwaakguu.jpg

Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na madame wa nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, ukaba wibanda ahanini kunganira no gufasha urubyiruko n’umuryango mugari w’abanyarwanda mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuzima n’ibindi bizamura imibereho yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *