Uganda yashimiye u Rwanda nyuma yo kwemera gufungura umupaka wa Gatuna

Guverinoma ya Uganda yashimiye iy’u Rwanda nyuma y’icyemezo yafashe cyo gufungura umupaka uhuza ibihugu byombi wa Gatuna wari umaze imyaka hafi itatu ufunzwe. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufungura uyu mupaka guhera ku wa Mbere tariki ya 31 Mutarama. Guverinoma yemeje aya makuru binyuze mu itangazo ryanyujijwe ku […]

P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d’Etat n’icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko za Coup d’Etat zikomeje kwibasira umugabane wa Afurika cyane mu burengerazuba bwawo ari umusaruro w’imiyoborere mibi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi mike uwari Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian KaborĂ©, ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bamunengaga kutabafasha […]

ECOWAS yafatiye Burkina Faso ibihano

Umuryango w’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS, wambuye by’agateganyo Repubulika ya Burkina Faso ubunyamuryango bitewe n’uko abasirikare baherutse guhirika uwari Perezida, Roch KaborĂ©. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango kuri uyu wa 28 Mutarama 2022. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga aya makuru byayahawe n’abadipolomate babiri, […]

Nyamasheke: Ubwato bwari butwaye abavuye gusaba umugeni bwakoze impanuka umwe arapfa

Ubwato bwari butwaye abantu bo mu Karere ka Nyamasheke bari bavuye i Rusizi gusaba umugeni, bwakoreye impanuka mu Kivu, ihitana umwe muri bo mu gihe undi yaburiwe irengero. Ubu bwato bwakoze impanuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, bwari butwaye abantu 20, umwe ahita yitaba Imana naho undi ahasiga ubuzima […]

U Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage byateguje ko Kenya ishobora kugabwamo ibitero

Guverinoma y’u Bufaransa, iy’u Bwongereza n’iy’u Budage byateguje ko Repubulika ya Kenya ishobora kugabwamo ibitero by’iterabwoba mu gihe cya vuba kiri imbere, bisaba abenegihugu babyo kuba maso. Itangazo ry’u Bufaransa ryasohotse ku rubuga rwa Ambasade yabwo kuri uyu wa 27 Mutarama 2022, rivuga ko abanyamahanga baturuka mu burengerazuba bw’Isi ari bo bakunze kwibasirwa n’ibi bitero […]

Imbuto Foundation iravuga ko hari abantu basigaye bayiyitirira

fkk4y5wxwaakguu.jpg

Umuryango Imbuto Foundation uratangaza ko hari abantu b’ababatekamutwe bari kuwiyitirira muri iyi minsi, bakabeshya abantu cyane urubyiruko, ko bazabishyurira amashuri, kubaha akazi ari uko babahaye amafaranga. Aba bantu nk’uko itangazo uyu muryango washyize hanze ribivuga, baba bigize abakozi bawo, ubundi bagatekera umutwe ababyeyi cyangwa abana. Uyu muryango uvuga ko uburyo bw’abafashwa nawo busanzwe buzwi, usaba […]

Communications Manager at Spark MicroGrants

We are hiring a Communications Manager – East Africa ABOUT SPARK MICROGRANTS Spark MicroGrants believes in a world where everyone lives with dignity and determines their own positive future. Decades of prescriptive aid have sidelined the poor from the very programs meant to uplift them. We believe in local solutions and catalyzing rural villages facing […]

France warns of imminent terrorist attack in Kenya

The French Embassy in Kenya has urged people to exercise “extreme vigilance” during the next few days, saying there’s a threat of an imminent terrorist attack against Westerners. “There’s a real risk of targeting public places frequented by foreign nationals (restaurants, hotels, leisure venues, shopping malls), in particular in Nairobi,” the French Embassy said in […]

Gicumbi: Urukiko rwaregewe abashinjwa kwica umuntu babanje kumusindisha

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, mu ntangiriro z’iki cyumweru bwaregeye urukiko abagabo babiri baturuka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza,Umudugudu wa Karambo, bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateje urupfu. Bivugwa ko iki cyaha cyakozwe ku itariki ya 03 Nzeri 2021 ubwo abaregwa bashukaga uwapfuye bakamutegera kunywa amacupa 12 ya […]

Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi

272038707_304717911696156_2627621359002185306_n-3.jpg

Umuyobozi wa Sacco Ishakwe ya Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, ho mu Ntara y’Iburengerazuba yariye iminwa ubwo yabazwaga na Bwiza ndetse na BTN ukuntu yarekuye amafaranga asaga miliyoni 12 akayaha umusimbura nyiri konti atatanze uburenganzira ndetse atabimenyeshejwe mu gihe yari azi neza ko nta n’umwe muri aba wemerewe kubikuza amafaranga kuri iyo konti bombi batabyemeranyije, […]

Zuchu ari mu rukundo na Diamond

Umuhanzikazi w’Umunyatanzania, Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu ari mu rukundo na Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platinumz nk’uko byemezwa n’inshuti y’uyu muhanzi. Amakuru yizewe y’urukundo rwabo yemejwe n’umunyamakuru wa Wasafi FM Juma Lokole, avuga ko aba bombi bamaze hafi ukwezi mu munyenga w’urukundo ariko babigize ibanga rikomeye. Yagize ati: “Diamond na Zuchu […]

PM Ngirente arasaba amahanga uruhare rufatika mu kurwanya indwara zititaweho

suluhu.png

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Rt Hon. Ngirente Edouard yasabye amahanga kugira uruhare rufatika mu kurwanya indwara zititaweho bigahije zizwi nka NTDs (Neglected Tropical Diseases). PM Ngirente yabisabye ubwo yatangizaga ku mugaragaro mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, umuhango wo gushyira umukono ku Itangazo rya Kigali ku kurandura izi ndwara, Kigali Declaration […]

Impamvu Min. Bicamumpaka yaburiye abo mu muryango we bashakaga kujya mu butegetsi

capture-76.png

Bicamumpaka Balthazar wigeze kuba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ku butegetsi bwa Perezida Gregoire Kayibanda, yaburiye bamwe mu bo mu muryango we, abasaba kudahirahira bajya gushaka imyanya mu butegetsi, nk’uko umukazana we, Salome Nyiranzayino abivuga. Ibitangazamakuru bya BWIZA TV na BWIZA.com byageze mu Mudugudu wa Nyanza, Akagari ka Rurambo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze […]

Rayon Sports yisubije babiri bayihozemo barimo uwirukanwe na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’abakinnyi babiri bahoze bayikinira, barimo Umurundi Kwizera Pierrot na Bukuru Christophe wahoze akinira APR FC. Pierrot wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya AS Kigali, yakiniye Rayon Sports hagati ya 2015 na 2018, mbere yo kuyivamo yerekeza mu kipe ya Aloroubah Club yo muri Oman. Amakuru avuga ko Pierrot […]

Iryavuzwe riratashye_Alain Mukuralinda

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda avuga ko ijambo ryavuzwe ku mubano w’u Rwanda na Uganda uri mu nzira igana aheza ryamaze gutaha. Ni ubutumwa yatanze bwerekeye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna rizaba tariki ya 31 Mutarama 2022 nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’iyi Minisiteri ryasohotse mu ijoro, ifungurwa ry’uyu mupaka […]

Perezida Biden yaburiye uwa Ukraine ko Putin ashobora kumutera muri Gashyantare

White House ivuga ko Perezida Joe Biden yaburiye perezida wa Ukraine ko “bishoboka ko” u Burusiya bushobora kugaba ibitero kuri Ukraine muri Gashyantare, mu gihe Amerika ishaka gutumiza inama y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kugira ngo baganire ku kibazo. Aya makuru aje mu gihe na Perezidansi y’u Burusiya na yo yumvikanye ku wa Kane, ivuga […]

Rwanda to reopen Gatuna border following Gen Muhoozi visit

The government of Rwanda has announced it will re-open its borders with Uganda starting with Gatuna/Katuna, as part of the efforts to give a fresh momentum between the two countries. According to a communique from the Ministry of Foreign Affairs issued on Thursday, Rwanda will reopen Gatuna Border Post on Monday January 31 to allow […]

Perezida Kagame yifurije Samia guhirwa no kurama

samia-2.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije uwa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan guhirwa no kurama. Bigaragara mu butumwa Perezida Kagame yageneye Samia wizihizaga imyaka 62 y’amavuko, yujuje kuri uyu wa 27 Mutarama 2021. Ku rubuga rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Isabukuru nziza Perezida Suluhu Samia. Ndakwifuriza imyaka myinsi y’ubuzima […]

Le Rwanda va rouvrir sa frontière ougandaise, mettant fin à une impasse tendue

Les autoritĂ©s rwandaises ont annoncĂ© vendredi matin qu’elles rouvriraient la frontière avec l’Ouganda, mettant fin Ă  près de trois ans d’une impasse qui semblait nuire aux Ă©conomies des deux pays et faisait craindre des hostilitĂ©s armĂ©es. L’annonce est intervenue après une pĂ©riode de diplomatie tranquille au cours de laquelle le prĂ©sident ougandais Yoweri Museveni a […]

Ikipe y’Igihugu ya Eritrea ntabwo izitabira Tour du Rwanda 2022

Ikipe y’Igihugu ya Eritrea y’umukino wo gusiganwa ku magare, yamaze gutangaza ko itazitabira isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rya Tour du Rwanda 2022, nyuma yo gusanga itashobora kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 azaba agenga ririya siganwa. Tour du Rwanda izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 14, iteganyijwe hagati y’itariki ya 20 n’iya 22 […]

Perezida Ndayishimiye avuga ko ADF ifite umugambi wo kwinjira mu Burundi

inama.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ufite umugambi wo gukorera mu gihugu cyabo. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu nama yamuhuje n’agize inyabune y’umutekano, ni ukuvuga: abapolisi, abasirikare, ba Guverineri b’intara n’abashinzwe serivisi z’ubutabera. Iyi nama yabereye muri Komini […]

Rwa rupangu rugurishwa rurimo inzu ziza cyane 4 bagabanyije ibiciro

kal_9850_copy.jpg

Urupangu rugurishwa i Gasanze harimo inzu enye kandi nziza cyane rushaka Million 27 : Inzu nini ifite ibyumba 3 na salon n’igikoni mu nzu na doushe na wese. Harimo Parikingi y’imodoka 3 kandi ni ku muhanda. Hamagara kuri : +250788479967 \+250788379015 Izindi nzu -Indi ifite ibyumba bitatu na salon -Indi ifite ibyumba bibiri na salon […]