Bicamumpaka Balthazar wigeze kuba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ku butegetsi bwa Perezida Gregoire Kayibanda, yaburiye bamwe mu bo mu muryango we, abasaba kudahirahira bajya gushaka imyanya mu butegetsi, nk’uko umukazana we, Salome Nyiranzayino abivuga. Ibitangazamakuru bya BWIZA TV na BWIZA.com byageze mu Mudugudu wa Nyanza, Akagari ka Rurambo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze biganira n’uwo mubyeyi witwa Salome Nyiranzayino w’imyaka 72 ku ngingo zitandukanye. Abajijwe n’umunyamakuru uko Sebukwe wari warabaye umutegetsi nyuma akajya mu by’ubucuruzi, yafata ubutegetsi, yavuze ko yababwiye ko adashaka ko abamukomokaho bajya mu byo gutegeka, ngo biravuna. Uyu mubyeyi ati ” Mu myumvire ye ku butegetsi, yaravugaga ati narategetse ati ariko rero gutegeka birakomeye. Ati njye ntabwo nakwifuriza umwana wanjye ngo ajye mu butegetsi nk’ubwo nahuye nabwo. Yaravugaga ati sinifuzaga ko umwana wanjye yategeka kuko biravuna.” Umva uko abisobanura muri aya mashusho: Nyiranzayino avuga ko atazi impamvu mu by’ukuri Sebukwe Bicamumpaka yatinyaga ubutetsi kandi yarabubayemo. Ati ” Ni uko yabivugaga gusa. Sinzi ikintu yari yarabubonyemo.” Bicamumpaka Balthazar yavuye muri politiki mu 1972, ajya gukora ubucuruzi mu Mujyi wa Ruhengeri/ Musanze y’ubu. Uyu mukazana we avuga ko yaje kwitaba Imana mu 1981. Avuga ko yabasigiye umurage wo gukundana no gusenga cyane kuko yigeze no kubaho faratiri nyuma abivamo. Mu bindi yabigishije harimo ubwumvikane, birinda amatiku ndetse no gufasha abaturage.

Nyiranzayino imbere y’inzu ya Minisitiri Bicamumpaka



2 Responses
Impamvu Min. Bicamumpaka yaburiye abo mu muryango we bashakaga kujya mu butegetsi
Nibyo se ntabagiye muri politique jerome bicamumpaka uri arusha nuwande ushijwa genocide
Impamvu Min. Bicamumpaka yaburiye abo mu muryango we bashakaga kujya mu butegetsi
Nibyo se ntabagiye muri politique jerome bicamumpaka uri arusha nuwande ushijwa genocide