Ifoto y’umunsi: Col Burabyo wa RDF yatereye isaluti Perezida Museveni

Sangiza iyi nkuru

Col James Burabyo ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala, yagaragaye aterera isaluti Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Col Burabyo ni umwe mu bashyitsi bari bitabiriye ibirori by’umunsi mukuru wa ‘Tarehe Sita’ byabaga ku ncuro ya 41, hizihizwa umunsi Perezida Museveni yatangirije urugamba rwo kubohora Uganda rwashyize iherezo ku butegetsi bw’umunyagitugu Milton Obote.

Tarehe Sita ifatwa nk’umunsi mukuru w’Ingabo za Uganda, iba buri mwaka ku itariki ya 06 Gashyantare.

Col Burabyo yayitabiriye mu izina ry’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Amateka yerekana mu ko 1981 ubwo Perezida Museveni wa Uganda yayoboraga igitero inyeshyamba za NRA yari ayoboye zagabye ku kigo cya gisirikare cya Kabamba kikaba imbarutso y’urugamba rwo kubohora Uganda, hari bamwe mu basirikare bakuru kuri ubu bari muri RDF bamufashije.

Abo barangajwe imbere na Nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Museveni usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda ni we wari umushyitsi mukuru mu birori bya Tarehe Sita byabereye ku kibuga cya Boma giherereye mu gace ka Maluku ho mu mujyi wa Mbale.

Perezida wa Uganda yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yashimiye abarwanyi ba UPDF/NRA n’abahoze ari bo ku bw’umusaruro w’amateka bagezeho mu myaka 41 ishize.

img_20220207_010120.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ifoto y’umunsi: Col Burabyo wa RDF yatereye isaluti Perezida Museveni
    Ubuse afande Burabyo ko atafunze mugu hhhh.

  2. Ifoto y’umunsi: Col Burabyo wa RDF yatereye isaluti Perezida Museveni
    Ubuse afande Burabyo ko atafunze mugu hhhh.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *