Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko hari icyizere cy’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ushobora gusubira mu buryo mu minsi iri imbere, nyuma y’imyaka hafi itandatu ibihugu byombi bidacana uwaka.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka guhabwa inshingano muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Barimo Dr Nsabimana Ernest uheruka kugirwa Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo asimbuye Amb. Gatete Claver, na Eng. Uwase Patricie uheruka kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri.
Perezida Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro za bariya bayobozi bombi, yaboneyeho kugaragariza abagize inteko ishinga amategeko uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo wifashe.
Yahereye ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi muri 2015, ubwo agatsiko ka bamwe mu bari abasirikare ba kiriya gihugu bageragezaga guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza bikavugwa ko u Rwanda rwari inyuma y’uwo mugambi.
Perezida Kagame yagarutse ku kuba mu minsi yashize abayobozi batandukanye hagati y’u Burundi n’u Rwanda baragiye bahura kugeza n’aho Perezida Evariste Ndayishimiye amwoherereza ubutumwa yashyikirijwe n’intumwa ze, avuga ko biri mu nzira yo gukomeza kubaka umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu bihe biri imbere nta kabuza ko umubano w’ibihugu byombi uzasubira mu buryo.
Ati: “Navuga ko hari intamwe igenda iterwa ishimishije, ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda, babane uko bikwiriye nk’uko byari bisanzwe n’ubundi.”
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byajyaga biteza ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi cyane imitwe yitwaje intwaro yagabaga ibitero ku Rwanda igasubira mu Burundi na byo biri gushakirwa umuti.
Ati: “Hari abantu bitwaje intwaro bambuka bagatera u Rwanda bakongera bakamuri mu Kibira [ishyamba ry’i Burundi rihana imbibi na Nyungwe], ibyo turi kugenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ababiri inyuma rero ubwo bazarushaho kugira ibyago.”
Yashimye intambwe ikomeje guterwa na Uganda mu kuzahura umubano wayo n’u Rwanda
Perezida Paul Kagame kandi yanakomoje ku cyemezo Leta y’u Rwanda iheruka gufata cyo gufungura umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunze.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uruzinduko Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda; akagirana ibiganiro na Perezida Kagame.
Gen Muhoozi yaje mu Rwanda nyuma y’izindi ntumwa Uganda yajyaga ihohereza, gusa Perezida Kagame yavuze ko iyo izi ntumwa zindi zazaga wasangaga impande zombi zijya impaka z’urudaca gusa.
Yavuze ko mu biganiro yagiranye n’umuhungu wa Museveni bumvikanye ko hari ibyo impande zombi zakora, amubwira ko umupaka ugomba gufungurwa ari uko ibibazo byatumye ufungwa bivuyeho.
Muri byo harimo kuba Abanyarwanda baba ku butaka bwa Uganda bari bakomeje kugirirwa nabi bashinjwa kuba intasi za Leta y’u Rwanda, ibyo umukuru w’Igihugu atemera na gato.
Perezida Kagame yavuze ko abagirirwaga nabi ari abemeraga ko ari Abanyarwanda, mu gihe ababaga baruvuga nabi nta kibazo bigeraga bahura na cyo.
Ku bwe ngo iyo u Rwanda ruza kuba rufite gahunda yo gutata Uganda rwari gukoresha abaruvuga nabi kuko nta kibazo bari guhura na cyo.
Yavuze kandi ko Abanyarwanda bahohotewe ari benshi cyane ku buryo iyo baza kuba ari intasi igihugu cyari kubatakazaho byinshi biruta umusaruro cyari gukura mu bikorwa byabo by’ubutasi.
Perezida Kagame cyakora cyo yavuze ko hari intambwe igararagara Uganda imaze gutera mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwayisabye.
Ati: “Rero umupaka twarawufunguye, muri Uganda na bo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi cyangwa bya bindi byatumye umupaka ufungwa mu nzira. Baragenda babivana mu nzira biragaragara kuko tubikurikiranira hafi, turabiganira na bo ndibwira na byo turi mu nzira nziza.”


