screenshot_1-2.jpg

Ifoto y’umugore mushya wa Pasiteri Bugingo ari muri kasino yakuruye urunturuntu

Sangiza iyi nkuru

Abantu batandukanye bakomeje kwibaza ku ifoto y’umugore mushya wa Pasiteri Aloysius Bugingo, Suzana Makula Nantaba, ubwo yakoraga muri kasino yitwa Pyramid mu myaka yashize, bigakekwa ko no gucuruza umubiri rwari rugeretse.

Iyi foto igaragaraza Nantaba wari ukiri muto, ateruye ibyo kurya mu twenda tugufi mu gihe bamwe bamuzi nk’umugore wa pasiteri uhora yambaye gomisi cyangwa bodingi (Umwambaro w’Umuco w’Abagande), ubundi akmbara indi myenda ariko yikwije.

Mu minsi mike ishize, Nantaba, usanzwe ari umunyamakuru kuri Salt TV, yavuze ko adakunda imyenda migufi. Iyi foto yatumye bamwe bibaza icyo yari arimo gufinda ubwo yavugaga atyo.

Iyi foto yasubije irudubi ibya Nantaba n’ubundi wari usanzwe akemangwa ku kuba imyitwarire ye azwiho, koko akwiriye kuba umugore wa pasiteri.

Hari abavuga ko n’ubusanzwe uyu Nantaba yari asanzwe atari shyashya mu bagabo, iby’iyi foto bakaba babyuririyeho nka gihamya yibyo bakekaga.

screenshot_1-2.jpg
Suzan Makula Nantaba ubwo yakoraga muri Kasino yitwa Pyramid/Jose Blog

Ni mu gihe kandi iby’urushako rw’aba bombi bikirimo rushorera kuko ubu baburana bidegembya, ku bwo gushyingiranwa bitemewe n’amategeko.

Ari Bugingo cyangwa Nantaba, nta n’umwe uragira icyo avuga ku magambo akomeje guherekeza iyi foto.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *