Amanya Nduhura Tumukunde, umuhungu wa Lt Gen Henry Tumukunde yarongoye Dr. Angela Nagasha Kakishozi, umukobwa wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Amanya yakoye Kakishozi, mu muhango wabereye iwabo w’umukobwa mu karere ka Lyantonde.
Amakuru avuga ko aba bombi bamenyaniye muri Malaysia ubwo bari bahuriye muri Kaminuza.
Ni umuhango witabiriwe na Gen Salim Saleh, murumuna wa Perezida Yoweri Museveni.
Museveni yabyaranye Kakishozi na Enid Kukunda usanzwe ari umucuruzikazi ukomeye.
Uyu mudamu na Gen Henry Tumukunde bombi bavuka mu karere ka Rukungiri mu burengerazuba bwa Uganda.
Kukunda yasabye umukobwa we n’umukwe we gukundana no gufashanya mu rwego rwo guteza imbere urugo rwabo.
Yavuze ko imigisha yose itangwa n’Imana, aboneraho gusaba bariya bageni kwimakaza umuco wo gusenga nk’uko ChimpReports dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Lt Gen Henry Tumukunde uri mu basirikare batangije urugamba rwo kubohora Uganda, yakoze imirimo itandukanye mu gihugu irimo kuba umukuru w’ubutasi bwa gisirikare na Minisitiri w’Umutekano.
Yashwanye na Museveni nyuma y’uko uyu mukuru w’Igihugu cya Uganda yari atangaje ko agiye kwiyamamariza Manda ya gatatu.


