Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Denmark Louis Bendixen ukinira ikipe ya Team Coop y’iwabo, yanenze serivisi mbi yahawe n’imwe mu mahoteli yo mujyi wa Kigali yari acumbitsemo mu gihe cya Tour du Rwanda 2022, avuga ko ubwiza bw’u Rwanda yabonye ntaho buhuriye na serivisi yahawe.

Ni mu butumwa uyu mukinnyi aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter.

Bendixen yanenze serivisi yahawe nyuma y’umunsi umwe Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) gitangaje ko cyaciye amande ya Frw 300,000 Hoteli ya Hilltop and Country Club kubera gutanga serivisi mbi mu gihe cya Tour du Rwanda ya 2022.

RDB itangazo iheruka kunyuza kuri Twitter yagize iti: “Nyuma y’amakuru ya serivisi mbi zatanzwe na Hoteli Hilltop and Country Club nyuma yo gusozwa kwa Tour du Rwanda, RDB iramenyesha ko yahanishijwe amande y’ibihumbi 300 Frw ndetse iranihanangirizwa.”

Louis Bendixen asubiza buriya butumwa bwa RDB, yanenze cyane serivisi yahawe n’iriya Hoteli, avuga ko zihabanye cyane n’ubwiza u Rwanda rutite.

Ati: “Hoteli twabayemo icyumweru cyose muri Tour du Rwanda ifite imiyoborere mibi kandi ubwayo ntakigenda. Wakwishimira kugaruka mu gihugu gitangaje cy’u Rwanda ariko ntiwakifuza kugaruka aho hantu ukundi.”

Uyu mukinnyi n’ubwo atigeze yerura ngo avuge serivisi mbi yahawe, hari amakuru avuga ko ubwiherero bw’iriya Hoteli bwarimo umwanda ndetse no mu buryamo bwayo hakaba harimo ibikoko bitandukanye birimo ibinyenzi.

Louis Bendixen cyakora n’ubwo yanenze hoteli yacumbikiwemo, yagaragaje ko yashimishijwe n’uburyo u Rwanda ari igihugu gitangaje ndetse ananyurwa n’uko Tour du Rwanda 2022 yagenze.

Ati: “Mbega urugendo rwa Tour du Rwanda! Sinzi aho guhera kuko nakwandinka igitabo, ni irushanwa ritanga ihatana. Twanyuzwe n’uko ryarangiye, kubona ibihumbi by’abantu bidushyigikiye ku mihanda byaduhaga imbaraga.”

Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael ni we wegukanye Tour du Rwanda yarangiye ku cyumweru gishize.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Umva simbivugira kuko uwo munyamahanga abivuze services ya hiltop sinziza nagato uziko usaba icyo kunywa ukibona nyuma yisaha

  2. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Umva simbivugira kuko uwo munyamahanga abivuze services ya hiltop sinziza nagato uziko usaba icyo kunywa ukibona nyuma yisaha

  3. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Umva simbivugira kuko uwo munyamahanga abivuze services ya hiltop sinziza nagato uziko usaba icyo kunywa ukibona nyuma yisaha

  4. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Umva simbivugira kuko uwo munyamahanga abivuze services ya hiltop sinziza nagato uziko usaba icyo kunywa ukibona nyuma yisaha

  5. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Hill Top rwose service nta kigenda.Twariyeyo brochette zibishye zishiririye.Rwose bavugurure service kandi bajye babaza aba clients uko babibona.Abenshi baricecekera ntibaza hagaruke.

  6. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Hill Top rwose service nta kigenda.Twariyeyo brochette zibishye zishiririye.Rwose bavugurure service kandi bajye babaza aba clients uko babibona.Abenshi baricecekera ntibaza hagaruke.

  7. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Ese nibo biha aho bagomba gucumbika? Kuki batabanza kuhagenzura, aho kugirango bikorwe nyuma hamaze kubaho ibisebyo?

  8. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Ese nibo biha aho bagomba gucumbika? Kuki batabanza kuhagenzura, aho kugirango bikorwe nyuma hamaze kubaho ibisebyo?

  9. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Mubare inyenyeri ifite hanyuma mubihuze na service itanga murabonamo akantu.

  10. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Mubare inyenyeri ifite hanyuma mubihuze na service itanga murabonamo akantu.

  11. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Murarushywa nubusa ese ntimubonako amasoko yose ajyanye nokwakira abantu
    Akaba atangwa na leta hilltop iyahabwa ntabwo Uzi ibyo twakorewe turi mungando inkumba 2018
    Ahaaa ubuziranenge Niki
    Ni ukuba uzwi.

  12. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Murarushywa nubusa ese ntimubonako amasoko yose ajyanye nokwakira abantu
    Akaba atangwa na leta hilltop iyahabwa ntabwo Uzi ibyo twakorewe turi mungando inkumba 2018
    Ahaaa ubuziranenge Niki
    Ni ukuba uzwi.

  13. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Mwampaye akazi nkajya nkora isuku muri iyo hotel koko

  14. Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
    Mwampaye akazi nkajya nkora isuku muri iyo hotel koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *