Gen Muhoozi yashimiye ‘se wabo’ Kagame nyuma yo kongera gufungura imipaka yo ku butaka

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame nyuma yo kongera kwemera urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka y’u Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe ni yo yemeje ko imipaka y’u Rwanda yo ku kubata yongera gufungurwa nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri ifunze.

Umwanzuro wa mbere w’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri uvuga ko “Imipaka yo ku butaka izafungurwa ku wa Mbere tariki ya 7 Werurwe.”

Abagenzi binjira ku mipaka yo ku butaka bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 mu gihe bibaye ngombwa mbere yo kwinjira mu gihugu.

Gen Muhoozi agendeye kuri iki cyemezo, yashimiye Perezida Paul Kagame wongeye kwemera urujya n’uruza rw’abaturage no kugira ngo Abanyarwanda n’Abagande bongere kugenderana.

Kuri Twitter yagize ati: “Uhereye ku wa Mbere ku wa 7 Werurwe, data wacu nyakubahwa Perezida Kagame yemeye urujya n’uruza rw’abantu benshi ku mipaka yacu. Ndamushimira cyane ku bwo kongera guhuza abaturage bacu. Ndamushimira kandi ku bwo kuba intwari ikomeye.”

Mu mipaka yafunguwe harimo n’uwa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

Mu minsi ishize ni bwo uyu mupaka wari umaze imyaka itatu ufunze wongeye gufungurwa nyuma y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi, gusa abaturage ntibahita bemererwa kuwambuka.

Ifungura ry’imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo bivuze ko noneho urujya n’uruza rw’abantu rugomba kongera kubaho i Gatuna.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gen Muhoozi yashimiye ‘se wabo’ Kagame nyuma yo kongera gufungura imipaka yo ku butaka
    So wanyu mwarangiza mukica urubozo,mugafunga,mugatoteza,mukambura,mukabuza busness ya barumuna banyu ko yunguka????? Akarimi ko murakagira n’ubugome ndenga kamere,warangiza ngo so wanyu urumva bihura,muhagarike ubucakara bwanyu n’ubutindi mumenye kubana neza n’abaturanyi kuko mwese mukeneranye ariko nimubyongera muzajya mu kato kabakwiye.

  2. Gen Muhoozi yashimiye ‘se wabo’ Kagame nyuma yo kongera gufungura imipaka yo ku butaka
    So wanyu mwarangiza mukica urubozo,mugafunga,mugatoteza,mukambura,mukabuza busness ya barumuna banyu ko yunguka????? Akarimi ko murakagira n’ubugome ndenga kamere,warangiza ngo so wanyu urumva bihura,muhagarike ubucakara bwanyu n’ubutindi mumenye kubana neza n’abaturanyi kuko mwese mukeneranye ariko nimubyongera muzajya mu kato kabakwiye.

  3. Gen Muhoozi yashimiye ‘se wabo’ Kagame nyuma yo kongera gufungura imipaka yo ku butaka
    Thanks alot

  4. Gen Muhoozi yashimiye ‘se wabo’ Kagame nyuma yo kongera gufungura imipaka yo ku butaka
    Thanks alot

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *