Guverinoma y’u Burusiya yise Senateri wa Amerika, Lindsey Graham ‘umusinzi w’umutamutwe’, nyuma yo gusabira Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kwicwa.
Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo uyu musenateri wo mu ishyaka ry’aba Republicain yatangaje ko bibaye byiza Perezida Putin akicwa intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine yahita irangira.
Abinyujije kuri Twitter ye yibajije niba mu Burusiya hataboneka umuntu nka “Brutus” ngo yivugane Putin, ubundi intambara ihite irangira.
Ati: “Waba ukoreye igikorwa kidasanzwe igihugu cyawe n’Isi yose. Nta Brutus uri mu Burusiya? Nta Colonel Stauffenberg waba uri mu gisirikare cy’u Burusiya?”
Brutus Senateri Graham yikijeho, yari umunyapolitiki mu cyahoze ari ubwami bw’Abalomani wivuganye umwami Julius Caesar; mu gihe Colonel Claus von Stauffenberg wo mu gisirikare cy’u Budage azwiho kuba yaragerageje kwivugana Adolf Hitler mu 1944.
Uyu musenateri aganira na Fox News yunzemo ko afite icyizere cy’uko Abarusiya bazabona ko Putin ari kubangiririza igihugu, bityo bikaba ngombwa ko avanwa mu nzira.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya, Dimitri Peskov ubwo yasubizaga ku byatangajwe na Graham, yavuze ko ari ‘umusinzi w’umutamutwe’.
Ati: “Ikibabaje ni uko mu bihe nk’ibi bikomeye, habaho kwiyongera gukabije kwa Russophobia [urwango ku Barusiya]. Muri iyi minsi, ntabwo abantu bose babasha gukomeza kugira ubwenge, nanavuga ko badafite ubushishozi ndetse abenshi bataye imitwe.”
Ambasaderi w’u Burusiya muri Amerika, Anatoly Antonov, na we yarakajwe cyane n’amagambo ya Senateri Graham avuga ko ari mabi cyane ndetse akaba adashobora kwihanganirwa.
Ati: “Nta muntu wari witeze urwango nk’uru rwa Amerika ku Burusiya. Ni ibintu bitumvikana kumva umusenateri w’igihugu kivuga ko gishyira imbere imico myiza ari yo ikwiye kuba ‘inyenyeri’ imurikira Isi yose ashobora kwigamba ko iterabwoba ari yo nzira ya Washington yo kugera ku nyungu zayo ku rubuga mpuzamahanga.”
Amb. Antonov yasabye Amerika kugira ibisobanuro itanga ndetse ikanamagana ariya magambo yise ay’ubugizi bwa nabi.
Graham yamusubije ko nta bisobanuro bikenewe mu gihe u Burusiya buri gukora ibyaha by’intambara Isi yose ibureba.

6 Responses
Ni umusinzi wataye umutwe_U Burusiya ku musenateri wa Amerika wasabye ko Putin yakwicwa
I Gasange-Gatsibo turabakunda cyane! iYI NTAMBARA RWOSE Nihagarare kuko iteye inkeke. U Burusia nibuhagarike iyi ntambara kuko ntacyo izabagezaho.

Perezident Putin akwiriye ibihano after yibi ari gukora

Njye ndabona ntacyo bagwanira kizima ‘ nukuri!??? Uziko bameze nkigihe Amerika yagwanana na Vietinahm ! Ntakizima igwanira pe! Barekere gose!!