RDB yafunze by’agateganyo Hilltop Hotel yanenzwe gutanga serivisi mbi muri Tour du Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo Hoteli ya Hilltop Hotel and Country Club iherereye mu mujyi wa Kigali, nyuma yo kunengwa gutanga serivisi mbi muri Tour du Rwanda ya 2022.

RDB yashinje iyi Hoteli kunanirwa kubahiriza ibikubiye mu itegeko rigenga ubukerarugendo mu Rwanda, harimo n’ibijyanye n’isuku n’umutekano; iyifunga by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Uru rwego rubinyujije kuri Twitter rwavuze ko rwabonye biriya bibazo nyuma y’ubwinube [bwa serivisi mbi] bw’inyongera yakiriye, hanyuma ikoze igenzura isanga koko bihari.

Yakomeje igira iti: “Ku bw’ibyo Hoteli yahise ifungwa by’agateganyo ukwezi kumwe kandi isabwa gukemura ibibazo byagaragajwe n’itsinda ry’abagenzuzi mbere yo kongera gufungura.”

Hoteli ya Hilltop and Country Club yaherukaga gucibwa amande ya Frw 300,000 izira gutanga serivisi mbi muri Tour du Rwanda.

Umunya-Denmark Louis Bendixen ukinira ikipe ya Team Coop y’iwabo, aheruka kunenga serivisi mbi yahawe n’iriya Hoteli ubwo yari muri Tour du Rwanda, avuga ko ubwiza bw’u Rwanda yabonye ntaho buhuriye na zo.

Kuri Twitter yagize ati: “Hoteli twabayemo icyumweru cyose muri Tour du Rwanda ifite imiyoborere mibi kandi ubwayo ntakigenda. Wakwishimira kugaruka mu gihugu gitangaje cy’u Rwanda ariko ntiwakifuza kugaruka aho hantu ukundi.”

Uyu mukinnyi n’ubwo atigeze yerura ngo avuge serivisi mbi yahawe, hari amakuru yavugaga ko ubwiherero bw’iriya Hoteli bwarimo umwanda, ikindi ikaba yari yuzuyemo ibikoko bitandukanye birimo ibinyenzi.

RDB yongeye kwibutsa ba nyir’amahoteli gukurikiza amabwiriza yashyizweho, ivuga ko abazayarengaho bateganyirijwe ibihano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *