Perezida Kagame yasezeye kuri Oliver Wonekha wari umaze imyaka 5 ari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, yakiriye mu biro bye Ambasaderi Oliver Wonekha wari umaze imyaka itanu ahagarariye Uganda mu Rwanda, mu rwego rwo kumusezeraho.

Wonekha w’imyaka 71 y’amavuko yari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuva muri 2017, nyuma yo kuhagera avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari ahagarariye Uganda kuva muri 2013.

Perezida Kagame yamusezeyeho nyuma y’umunsi inama y’Abaminisitiri bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje Maj Gen (Rtd) Robert Musoke nka Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda.

Mu Ukuboza 2021 nibwo Perezida Museveni yari yagennye Maj Gen (Rtd) Rusoke nka Ambasaderi wa Uganda i Kigali, gusa u Rwanda ntabwo rwari kwakemeje ko rumwakiriye.

Amb. Wonekha wasoje imirimo ye mu Rwanda agomba gukomereza i Beijing mu Bushinwa aho yoherejwe guhagararira Uganda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yasezeye kuri Oliver Wonekha wari umaze imyaka 5 ari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda
    Turashima cyane perezida wacu,turamushyigikiye nkuko abanya ikrene bashyigikiye uwabo??????????????

  2. Perezida Kagame yasezeye kuri Oliver Wonekha wari umaze imyaka 5 ari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda
    Turashima cyane perezida wacu,turamushyigikiye nkuko abanya ikrene bashyigikiye uwabo??????????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *