Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Mari Vianney yatangajwe ko umuhamagaro w’Abasilamu uzwi nka Adhan wahagaritswe mu gihugu hose, kandi bagomba kubahiriza itegeko.

Minisitiri Gatabazi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, avuguruza itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bukuru bwa Isilamu mu Rwanda bwavugaga ko uyu muhamagaro wahagaritswe mu misigiti 8 gusa yo muri Kigali.

Ni nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza itegeko rikumira urusaku. Yagize iti: “Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa mu itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.

Mu kiganiro Umuyobozi (Mufti) wungirije wa Isilamu mu Rwanda, Sheikh Nshimiyimana Saleh yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu, yasobanuye ko imisigiti yahagarikiwe Adhan nabwo yo mu rukerera ari 6 yo mu Karere ka Nyarugenge n’indi 2 yo muri Kicukiro.

Sheikh Nshimiyimana ashingiye ku kuba Adhan isanzwe muri Isilamu, imara iminota itarenga itanu, kandi hari n’ibindi byinshi bitera urusaku, yavuze ko bari kuvugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo.

Ariko Minisitiri Gatabazi, yavuze ko Adhan yo mu rukerera itahagaritswe mu misigiti 8 gusa, ahubwo ari yose kandi mu gihugu hose. Ati: “Ntabwo itegeko rireba imisigiti umunani , itegeko rireba umuntu wese wakora urusaku n’ijoro.Ubwo ni umunani yavuzwe ariko n’ibindi byose bishobora gusakuriza umuntu n’ijoro, birahagarikwa. Ari imisigiti, ari insengero,ari abakora ubukwe,ari amahoteri,abantu bose bashobora gukora urusaku rukangura abantu.”

Kuri ibi biganiro hagati ya Leta na Isilamu, Minisitiri Gatabazi yavuze ko nta bigomba kubaho, ahubwo itegeko rigomba kubahirizwa. Ati: “Nta biganiro byabaho kuko ibiganiro byari kubaho amategeko ataratangazwa, amategeko yaratangajwe agomba kubahirizwa.Ariko ntibabyumve mu buryo bw’amategeko gusa babyumve mu burenganzira bw’abandi baturage badafite aho bahuriye n’ayo masaha. Birareba abayisilamu, abagatolika, abarokore, buri wese ajya gusenga n’ijoro akavuza inzogera, akavuza ingoma.”

Uyu muyobozi abona Adhan ari uburyo bwa kera nk’inzogera yo kwa Padiri. Yabasabye kwifashisha ‘alarm’ ya telefone kugira ngo ijye ibakangura mu gihe isaha y’isengesho igeze.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Ushaka kujya gusenga,si ngombwa ko bamuhamagara,basakuriza abandi batali Abaslamu.Ikindi kandi,gusenga kwanyu ntibibabuza kwirirwa mwica abantu ku isi yose,ndetse namwe mwicana hagati yanyu.Reba ibyo aba Houthis,Boko Haram,Al Qaeda,Al Shabab,etc…bakora.Imana itubuza kubangamira abandi bantu no kumvira abatuyobora.

    1. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
      Karegeya genoside zose iyakozwe nabasilam uzi niyihe
      Abo Bose wavuze uzi amateka yabo ninde washinze ayo ma groupe yose uvuze yiyitirira ubusilam
      Ihangane ujye mwishuli wige uzamenya

    2. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
      Karegeya genoside zose iyakozwe nabasilam uzi niyihe
      Abo Bose wavuze uzi amateka yabo ninde washinze ayo ma groupe yose uvuze yiyitirira ubusilam
      Ihangane ujye mwishuli wige uzamenya

  2. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Ushaka kujya gusenga,si ngombwa ko bamuhamagara,basakuriza abandi batali Abaslamu.Ikindi kandi,gusenga kwanyu ntibibabuza kwirirwa mwica abantu ku isi yose,ndetse namwe mwicana hagati yanyu.Reba ibyo aba Houthis,Boko Haram,Al Qaeda,Al Shabab,etc…bakora.Imana itubuza kubangamira abandi bantu no kumvira abatuyobora.

  3. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Nyakubahwa Minister,niba mu bushishozi bwanyu mwasanze Adhan ariyo ituma abantu badasinzira muri kino gihugu,…

  4. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Nyakubahwa Minister,niba mu bushishozi bwanyu mwasanze Adhan ariyo ituma abantu badasinzira muri kino gihugu,…

  5. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Kuki bahagaritse Indangururamajwi zihamagarira Abantu Gusenga ngo zirasakuza, Nyamara Abasakuriza Abantu n’Imiziki Bateretse Imizindaro hanze Ijoro n’umunsi ntacyo babavuzeho, har’ahantu mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Mbugangari, Umudugudu w’UBUREZI, har’ibyuma bibangamira Abahisi n’Abagenzi cyane Cyane abakorera Haf’aho n’Ahantu hagiye hatungwa urutoki ko hirirwa Insoresore Zinkwa Ibiyobyabwenge, nimugoroba kuhanyura ur’umwe nukwikoraho, Aho kimwe n’Ahandi ntacyo bahavugaho, keretse Imisigiti

  6. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Kuki bahagaritse Indangururamajwi zihamagarira Abantu Gusenga ngo zirasakuza, Nyamara Abasakuriza Abantu n’Imiziki Bateretse Imizindaro hanze Ijoro n’umunsi ntacyo babavuzeho, har’ahantu mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Mbugangari, Umudugudu w’UBUREZI, har’ibyuma bibangamira Abahisi n’Abagenzi cyane Cyane abakorera Haf’aho n’Ahantu hagiye hatungwa urutoki ko hirirwa Insoresore Zinkwa Ibiyobyabwenge, nimugoroba kuhanyura ur’umwe nukwikoraho, Aho kimwe n’Ahandi ntacyo bahavugaho, keretse Imisigiti

  7. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Ibi si ubwa mbere bibaye ! ni kenshi ubutegetsi bwagiye bushaka gukuraho “Adhana”!

    Abaislamu nta n’impamvu bafite yo gusaba imishyikirano.

    Bayislamu ntimufite ISEZERANO ko ATARI MWE MUZARINDA “Islamu” ?!

    Bayislamu muri mu “KIGERAGEZO cya ALLAH” nimugire kwihangana kandi musabe musenge cyane.

    Ba Sheikh isengesho nka “KUNUT” risengwa ryari ?

  8. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Ibi si ubwa mbere bibaye ! ni kenshi ubutegetsi bwagiye bushaka gukuraho “Adhana”!

    Abaislamu nta n’impamvu bafite yo gusaba imishyikirano.

    Bayislamu ntimufite ISEZERANO ko ATARI MWE MUZARINDA “Islamu” ?!

    Bayislamu muri mu “KIGERAGEZO cya ALLAH” nimugire kwihangana kandi musabe musenge cyane.

    Ba Sheikh isengesho nka “KUNUT” risengwa ryari ?

  9. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Imana niyo izi ibyo tutazi gusa birababaje kubona hahagarikwa adhana hari byinshi bisakuriza abantu bakabwihorera Imana ibyoroshye birababaje kabisa adhana itarenza iminota itatu

  10. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Imana niyo izi ibyo tutazi gusa birababaje kubona hahagarikwa adhana hari byinshi bisakuriza abantu bakabwihorera Imana ibyoroshye birababaje kabisa adhana itarenza iminota itatu

  11. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Ntabwo ndi umusilam ariko guhamagara abajya gusenga byafashaga abazindukira mu mirimo isanzwe bakagerera kukazi igihendetse nabajya mumirimo isanzwe.
    Njye mbona Atari nijoro ahubwo Ari murukerera,kuko umusiram ugiye gusenga ntasubira kuryama akomereza mukazi. Bityo kubwanjye mbifata nkumuhwituzi. Ntabwo aribo gusa kuko nabahwituzi mumudugudu megaphone bazivugiraho ariya masaha nabo bazababuze kutwicuza rero! Inzego zituyobora zidutekerereza ibyiza buriya bazaturebera ibikwiye

  12. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Ntabwo ndi umusilam ariko guhamagara abajya gusenga byafashaga abazindukira mu mirimo isanzwe bakagerera kukazi igihendetse nabajya mumirimo isanzwe.
    Njye mbona Atari nijoro ahubwo Ari murukerera,kuko umusiram ugiye gusenga ntasubira kuryama akomereza mukazi. Bityo kubwanjye mbifata nkumuhwituzi. Ntabwo aribo gusa kuko nabahwituzi mumudugudu megaphone bazivugiraho ariya masaha nabo bazababuze kutwicuza rero! Inzego zituyobora zidutekerereza ibyiza buriya bazaturebera ibikwiye

  13. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Byose bifite impamvu ,ahubwo habura gato ngo bahagarike gusenga iriya Saha ntawe ibangamiye have namba kuko uryamye amahoro niyo induru zavuga arasinzira ahubwo Hali ibyo bashaka kugeraho reka turindire

  14. Minisitiri Gatabazi yemeje ko Adhan yahagaritswe mu gihugu hose, asaba Abasilamu kubahiriza itegeko
    Byose bifite impamvu ,ahubwo habura gato ngo bahagarike gusenga iriya Saha ntawe ibangamiye have namba kuko uryamye amahoro niyo induru zavuga arasinzira ahubwo Hali ibyo bashaka kugeraho reka turindire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *