Barame Aboubakar wamamaye hano mu Rwanda mu makipe atandukanye ya Basketball arimo n’iy’Igihugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi.
Barame yakiniye ikipe y’igihugu ya Basketball, gusa yamenyekanye mu makipe ya Cercle Sportive de Kigali (CSK), Espoir BBC, APR Basketball Club n’andi menshi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Werurwe 2022 ni bwo yashizemo umwuka aguye mu bitaro bya Kibagabaga aho yari amaze iminsi mike cyane arwariye.
Urupfu rwemejwe n’Umuyobozi w’ikipe ya The Tatins BBC yo mu cyiciro cya kabiri cya Basketball yari abereye umutoza wungirije, mu kiganiri na Radiyo ya B&B FM.
Barame wavutse ku wa 26 Mata 1984 yitabye Imana abura iminsi mike ngo yuzuze imyaka 38.


