Umukinnyi w’ikipe ya REG Basketball Club, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yahishuye ko nyuma y’imikino ya BAL izabera mu Rwanda muri Gicurasi 2022 yifuza kuzajya gukina mu mahanga. Ibi yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Nshobozwabyosenumukiza ni umukinnyi umaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga bitewe n’ubuhanga akomeje kugaragaza mu marushanwa atandukanye. Avuga ko hari amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda akomeje kuganira na yo ku buryo nyuma y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali ashobora kuzahita ava muri REG. Iri zina risanzwe rizwi cyane mu Rwanda, ryongeye kwigarurira imitima ya benshi, ubwo REG yakinaga imikino ya BAL mu karere ka Sahara (Sahara Conference),Nshobozwabyosenumukiza akayifasha kwitwara neza ikabona itike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali.

4 Responses
Nshobozwabyosenumukiza uheruka guca ibintu muri Senegal agiye kuva mu ikipe ye
Nshobozwabyosenumukiza turamwemera kandi azahatubere azamure ibendera ry’uragasabo

Nshobozwanabyosenumukiza turamwemera cyane azahatubere izamure ibendera ry’urwagasabo.
Nshobozwabyosenumukiza uheruka guca ibintu muri Senegal agiye kuva mu ikipe ye
Nshobozwanabyosenumukiza turamwemera cyane azahatubere izamure ibendera ry’urwagasabo.