Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, ryemeje umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.
Carlos Ferrer w’imyaka 47 y’amavuko, yasinye amasezerano y’umwaka umwe wonyine yo gutoza Amavubi.
Ikipe y’igihugu nta mutoza mukuru yari ifite nyuma y’uko Mashami Vincent wari umaze imyaka irenga itatu ari umutoza wayo arangije amasezerano ye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Carlos Ferrer yagizwe umutoza mushya w’Amavubi ahigitse abarimo Umufaransa Alain Giresse, Umwongereza Stephen Constantine ndetse n’abandi batoza benshi bifuzaga kuyatoza.
Uyu mugabo udafite ibigwi bikanganye ku ruhando rw’ubutoza, mu mikoro afite harimo guhesha Amavubi Itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri CĂ´te d’Ivoire ndetse n’itike ya CHAN.
Carlos Ferrer yatangiye kariyeri y’ubutoza muri 2003, akaba afite license ya Pro yahawe n’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru i Burayi (UEFA).
Amakipe yanyuzemo arimo FC Barcelona yabereye umuyobozi ushinzwe ibya Technique.
Uyu mutoza kandi yanyuze mu makipe arimo FAR Rabat yo muri Maroc, Enosis yo muri Cyprus ndetse n’ikipe y’igihugu ya Kazakhstan y’abatarengeje imyaka 17.


