Iyari komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, CLNG, mu gitabo kivuga ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, isobanura akaga Abatutsi bahuraga na ko mu gihe umusirikare mukuru w’izahoze ari ingabo z’u Rwanda (FAR) yabaga yiciwe ku rugamba rw’ingabo za FPR Inkotanyi.
CLNG (inshingano zayo zimuriwe muri Minisiteri yy’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE), yatanze urugero kuri Colonel Rwendeye wa FAR wiciwe ku rugamba mu mwaka w’1991.
Igira iti: “Nyuma y’urupfu rwa Colonel Rwendeye mu 1991, aguye ku rugamba, muri iyi Komini ndetse no mu tundi duce byegeranye, ishyano ryaraguye. Biraye mu Batutsi barabica.”
Iyi komisiyo ishingiye ku buhamya bwatanzwe n’uwari umuturage muri Komini Karago yari mu zigize Gisenyi, isobanura ko ubwo Col. Rwendeye yari amaze gupfa, Sebatashyi Bernard wari Burugumesitiri w’iyi komini akaba n’umuvandimwe w’uyu musirikare, “yayoboye ibitero byo kwica ibitero byica Abatutsi bazira Rwendeye waguye ku rugamba. Ibi byabaga mu ma Komini anyuranye.”
Uretse n’ibyo kandi, CNLG ivuga ko hari ubwo havugwaga amakuru y’ibinyoma ko umusirikare mukuru wa FAR yaguye ku rugamba, hagamijwe gushyushya imitwe abaturage kugira ngo birare mu Batutsi, babatoteze, banabice.
Iti: “Bene ayo makuru yazaga akura umutima imiryango y’abasirikare bari ku rugamba, na bo bakumva ko ibibazo bafite byaturutse ku Batutsi bateye igihugu, bikongera urwango bafitiye Abatutsi, bakabagirira nabi.”
Naho muri Komini Kanama muri Gisenyi, ngo ubwo Inkotanyi zabaga zasubijwe inyuma kuri uru rugamba, abategetsi bafataga Abatutsi, bakabajyana hamwe n’abandi baturage, bakabyina intsinzi y’ingabo z’u Rwanda mu mbyino z’Ikinyemera zamamaye muri iki gice cy’igihugu, bikaba byarakorwaga mu buryo bwo kubashinyagurira.
Mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, CNLG ivuga ko Abatutsi biswe abanutsi, abatunnyetsi n’abashondori. Bavugaga ko barangwa n’ubugome, uburyarya, kandi ko bakunda ubuhake n’ibindi.



4 Responses
Gisenyi: Akaga ku Batutsi ubwo umusirikare mukuru wa FAR yabaga yiciwe ku rugamba rw’Inkotanyi
Twese hamwe nkabanyarwanda GENOCIDE NEVER AGAIN!
Gisenyi: Akaga ku Batutsi ubwo umusirikare mukuru wa FAR yabaga yiciwe ku rugamba rw’Inkotanyi
Twese hamwe nkabanyarwanda GENOCIDE NEVER AGAIN!
Gisenyi: Akaga ku Batutsi ubwo umusirikare mukuru wa FAR yabaga yiciwe ku rugamba rw’Inkotanyi
Ibyabaye ntibizongere!
Gisenyi: Akaga ku Batutsi ubwo umusirikare mukuru wa FAR yabaga yiciwe ku rugamba rw’Inkotanyi
Ibyabaye ntibizongere!