Patrick Achi wari Minisitiri w’Intebe wa C么te d’Ivoire, kuri uyu wa Gatatu yeguye ku mirimo ye ahita ajyana na Guverinoma ye.
Minisitiri w’Intebe Achi yashyikirije Perezida Alassane Ouattara ubwegure bwe, ubwo we n’Abaminisitiri bari bagize Guverinoma ya C么te d’Ivoire bari bateraniye mu nama yabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu.
Ni ubwegure Perezida Ouattara yahise yemera nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Minisitiri w’Intebe wa C么te d’Ivoire na Guverinoma ye beguye, mu gihe byari byaratangiye kunugwanugwa ko bashobora kwegura mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Bigitangira hari muri Mutarama, bifata indi ntera muri Gashyantare mbere yo kwegura kuri uyu wa Gatatu nyuma y’umwaka umwe bari bamaze mu biro.
C么te d’Ivoire igiye kugira ba Minisitiri b’intebe bane mu myaka 2 ishize
Perezida Alassane Ouattara wa C么te d’Ivoire yatangaje ko mu cyumweru gitaha ari bwo Minisitiri w’Intebe mushya wa C么te d’Ivoire na Guverinoma ye bazamenyekana.
Perezida Ouattara wavuze ko yicuza kuba Guverinoma icyuye igihe yarabuze imikorere myiza, yavuze ko Guverinoma nshya izaba igizwe n’abaminisitiri 30 bitandukanye n’icyuye igihe yari ifite 41.
Yavuze ko ubwinshi bw’abaminisitiri muri Guverinoma ari bwo ahanini bwabaga intandaro y’amakimbirane.
Minisitiri mushya w’Intebe wa C么te d’Ivoire uzashyirwaho mu cyumweru gitaha azaba ari uwa kane iki gihugu kigize mu myaka ibiri ishize.
Patrick Achi yari Minisitiri w’Intebe wa C么te d’Ivoire kuva muri Werurwe umwaka ushize, asimbuye Hamed Bakayoko wari umaze gupfa nyuma y’igihe arwariye mu Budage.
Uyu na we nta gihe kirekire yari amaze ashyizwe kuri uriya mwanya, kuko yari yagizwe Minisitiri w’Intebe wa C么te d’Ivoire muri Nyakanga 2020, asimbuye Amadou Gon Coulibaly wari uherutse gupfa.


