Perezida Kagame waraye i Kampala yagiranye indi nama yihariye na Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yagiranye indi nama yihariye na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, mbere yo gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Uganda.

Perezida Kagame kuva ejo ku Cyumweru yari i Kampala muri Uganda, aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko ya Gen Muhoozi Kainerugaba; umuhungu wa Perezida Museveni.

Mbere y’uko Perezida Kagame yitabira ibi birori yabanje kugirana inama yihariye na Perezida Museveni baherukaga guhurira i Nairobi.

Ibiganiro byabo byibanze ku mahoro n’ituze mu Karere by’umwihariko muri Congo Kinshasa, ndetse n’ubufatanye.

Perezidansi ya Uganda mu itangazo yasohoye yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi biyemeje guharanira ko ingufu z’ibihugu by’Akarere zikoreshwa mu kuzana amahoro n’ituze binyuze mu gukemura ibibazo biri muri Congo Kinshasa, bigakorwa nk’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Museveni yagize ati: “Ubu tugomba guharanira gukorera hamwe, kubera ko abaturage barababaye bihagije. Nasabye Perezida Kenyatta ko nitadahaguruka nk’akarere, Congo ishobora guhinduka nka Sudani.”

Perezida Paul Kagame we yagaragaje ko ibibazo biri muri Congo bidakwiye guharirwa abandi, ko abayobozi n’izindi mpande bireba bagomba kubiganira kugira ngo bikemuke kandi birangire.

Ati: “Bagomba kubiganiraho nta n’umwe usigaye inyuma.”

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida Kagame yasoje uruzinduko rwe bwite yagiriraga i Kampala.

Ku kibuga cy’indege yaherekejwe n’abarimo Gen Muhoozi, Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Jim Muhwezi na Ambasaderi w’u Rwanda i Kampala, Col Joseph Rutabana.

Aba ni na bo bari bayoboye protocole yamwakiriye akigera i Kampala.

Madamu Lindah Nabusanyi ukuriye itangazamakuru muri Perezidansi ya Uganda, yatangaje ko Perezida Kagame mbere y’uko asoza uruzinduko rwe muri Uganda yongeye kwakirwa na Museveni mu biro bye, bagirana indi nama yihariye mbere yo kumusezeraho.

Ntiharatangazwa ibyo aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *