Col. Mukanya mu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa FARDC

Sangiza iyi nkuru

Colonel Marcelin Mukanya wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bagenzi be bo mu tsinda rya EJVM, ejo ku wa Gatanu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda warasiwe ku mupaka wa Petite Barrière n’umusirikare wa FARDC.

Mu gitondo cy’Ejo ku wa Gatanu Tariki ya 18 Kamena ni bwo umusirikare wa Congo Kinshasa ufite ipeti rya Lieutenant yinjiye ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu, arasa ku bapolisi bari ku burinzi no ku baturage bambukaga umupaka.

Uyu musirikare yakomerekeje abapolisi b’u Rwanda babiri, mu kwitabara umupolisi w’u Rwanda wari mu kazi yirwanyeho nawe ararasa, aramwica.

Ejo ku wa Gatanu abasirikare bagize itsinda ry’Ingabo zo mu Karere zishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka (Expanded Joint Verification Mechanism-EJVM)basuye abapolisi b’u Rwanda mu bitaro bya Gisenyi aho bari kuvurirwa.

Ni nyuma yo kumenyeshwa n’u Rwanda ibyabaye kugira ngo ririya tsinda rikore iperereza no gusura aho uyu musikare yarasiwe.

Mu basuye bariya bapolisi harimo na Colonel Mukanya Marcelin n’abandi batandukanye.

Abapolisi babiri b’u Rwanda bakomerekejwe nyuma y’iminsi ibiri abanye-Congo bakoreye imyigaragambyo ikomeye ku mupaka, bagatera amabuye abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kuwurinda.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Col. Mukanya mu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa FARDC
    Uwiteka yibuke ibihugu bigize akarere kibiyaga bigari

  2. Col. Mukanya mu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa FARDC
    Uwiteka yibuke ibihugu bigize akarere kibiyaga bigari

  3. Col. Mukanya mu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa FARDC
    Abanyarwa tuzi ibibi twavuyemo tumaze kwiyubaka tubikesha ubuyobozi bw,lza niyo mpamvu tutazihanganira umuntu uwariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabanyarwa nibyo tumaze kugeraho,

  4. Col. Mukanya mu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa FARDC
    Abanyarwa tuzi ibibi twavuyemo tumaze kwiyubaka tubikesha ubuyobozi bw,lza niyo mpamvu tutazihanganira umuntu uwariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabanyarwa nibyo tumaze kugeraho,

  5. Col. Mukanya mu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa FARDC
    BARETSE KUDUHUNGABANYIRIZAUMUTEKANOWACU KOKO

  6. Col. Mukanya mu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa FARDC
    BARETSE KUDUHUNGABANYIRIZAUMUTEKANOWACU KOKO

  7. Col. Mukanya mu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa FARDC
    Twebwe nk’Urwanda dufite byinshi twagezeho rero ntidukebeye abashaka kubisenya nuwabigerageza tuzamwamaganira kure

  8. Col. Mukanya mu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa FARDC
    Twebwe nk’Urwanda dufite byinshi twagezeho rero ntidukebeye abashaka kubisenya nuwabigerageza tuzamwamaganira kure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *