Nyamagabe: Abitwaje intwaro bishe babiri, bakomeretsa batandatu ubwo barasaga kuri bisi

Polisi y ‘ u Rwanda (RNP), itangaza ko abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bikekwa ko ari abo muri FLN, inyeshyamba za MRCD-UBWIYUNGE, barashe kuri bisi (bus) yari itwaye abagenzi mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, bakica umushoferi ndetse n’umugenzi umwe, mu gihe abandi bagenzi batandatu bakomeretse. Itangazo rigenewe abanyamakuru rya RNP ryo kuri uyu […]
APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
Ikipe ya APR FC yanyomoje inkuru yiriwe icicikana kuri uyu wa Gatandatu ivuga ko igiye gusinyisha umunya-Zimbabwe Khama Billiat, ishimangira ko nta gahunda na nto ifite yo gukinisha abanyamahanga. Khama Billiat usanzwe agenderwaho n’ikipe y’Igihugu cye cya Zimbabwe, yakiniye amakipe arimo Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo gusa kuri ubu akinira Kaizer Chiefs na yo […]
Musenyeri Sikuli ngo ntiyumva uko RDC ijujubywa n’agahugu nk’u Rwanda karutwa na Diyosezi ye
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butembo iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Sikuli Paluku MelchisĂ©dech, yatangaje ko atumva impamvu igihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihungabanywa n”agahugu k’agaturanyi karutwa mu bunini na Diyosezi’ ayoboye. Uyu mushumba yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 17 Kamena, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, mu mujyi wa Lubero. Yavuze ko […]
Perezida Embalò yongeye kugenderera u Rwanda nyuma y’amezi 3 aruvuyemo
Perezida Umaro Sissoco EmbalĂł wa GuinĂ©e-Bissau, ari i Kigali hano mu Rwanda aho yatangiye urundi ruzinduko rw’akazi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Embalò yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame, bagirana ibiganiro. Biti: “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Perezida Umaro Sissoco EmbalĂł wa Guinea-Bissau uri […]
M23 yaba yagose Umujyi wa Rutshuru
Amakuru akomeje gucicikana ni uko abarwanyi ba M23 bagose umujyi wa Rutshuru, bihurirana n’ayiriwe ko bari bagose uduce twose twari gutuma bafata Rutshuru. Hari amakuru ko mu gitondo cyo kuwa Gatandatu, imirwano yafashe indi ntera aho umutwe wa M23 wamaze kugota umujyi wa Rutschuru usanzwe ubarizwamo ibiro bikuru bya Teritwari ya Rutshuru. Imirwano yari igikomeje […]
Kayonza: Umusore wimenyereza ubwarimu yasanganwe umukobwa wo muri ‘primaire’ muri ghetto
Umusore usanzwe yiga ubwarimu muri TTC Zaza, akaba ari kubwimenyereza mu ishuri ribanza rya Nyakabungo ryo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, akurikianyweho gusambanya umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu wa Primaire nyuma yo kubasangana mu icumbi ry’uyu musore. Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, asanzwe yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu […]
Col. Mukanya mu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa FARDC
Colonel Marcelin Mukanya wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bagenzi be bo mu tsinda rya EJVM, ejo ku wa Gatanu basuye kwa muganga abapolisi b’u Rwanda warasiwe ku mupaka wa Petite Barrière n’umusirikare wa FARDC. Mu gitondo cy’Ejo ku wa Gatanu Tariki ya 18 Kamena ni bwo umusirikare wa Congo Kinshasa […]
M23 yafashe utundi duce, isatira gufata Rutshuru yose
Umutwe wa M23 uhangaye na FARDC, watangaje ko uri kugenzura agace ka Ntamugenga ndetse na Rutshuru-Centre, uduce dushobora kuyifasha gufata Rutshuru yose. Kuva ku wa Kane, imirwano yarubuye hagati ya FARDC na M23, impande zombi zirwanira mu gace ka Tchengerero. Umutwe wa M23, uvuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena […]
Kohereza ingabo za EAC muri Congo harimo n’ibihugu byaduteye ntacyo bimaze-Dr Mukwege
Dr Denis Mukwege, umuganga w’umunye-Congo watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel, avuga ko kohereza ingabo za EAC muri Congo kandi harimo ibishinjwa gutera icyo gihugu ntacyo bizamara. EAC ivuga ko yiteguye kohereza ingabo zivuye mu bihugu bya EAC muri Congo mu rwego rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba. Kuri iki cyemezo, Dr Mukwege ati ” Kohere za ingabo za […]
Kigali: Hafunzwe icyenda barimo abakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Kamena 2022 rwatangaje ko abantu 9 bakekwaho kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi cyangwa kuwujyamo, ubujura bwa moto 11, bamaze gutabwa muri yombi. Aba bafashwe ku matariki atandandukanye kuva 6 kugera 10 Kamena 2022, biganjemo abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, hakaba n’abandi batarafatwa. Abafashwe […]
Putin yavuze ko ibihano byafashwe n’abo mu burengerazuba ari ubusazi kandi bahubutse
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko ibihano ibihugu byo mu burengerazuba byafatiye Uburusiya nyuma y’igitero cyabwo kuri Ukraine ari “ubusazi kandi ntibyatekerejweho”. Avugira mu ihuriro mu mujyi wa St Petersburg, yavuze ko “igitero gikaze cy’ubukungu cyabagwe ku Burusiya kuva cyatangira nta mahirwe cyagize yo gutsinda”. Yavuze ko ibyo bihano “byangiza kurushaho” ababifashe. Ibihugu byo mu […]
RDC yavuze ko itazemera ko Ingabo z’u Rwanda zinjira ku butaka bwayo
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yakiranye yombi icyemezo cya Perezida Uhuru Kenyatta cyo kohereza Ingabo za EAC kugarura amahoro muri iki gihugu, gusa ivuga ko itazemera ko Ingabo z’u Rwanda zijyayo. Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aheruka gusaba ko Ingabo z’akarere zitegurwa zikoherezwa muri […]
Fayulu yasabye ko DR Congo yakwirukana Amb. Karega, igakura uwayo i Kigali
Umukuru mu butavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Martin Fayulu, yasabye igihugu cye kwirukana Ambasaderi w’ u Rwanda, Vincent Karega, nacyo kigakura uwacyo i Kigali. Fayulu ni ubwa mbere ku kibazo kiri hagati y’ u Rwanda na Congo-Kinshasa. Yasabye ” Kwirukana uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu no guhamagara […]
Sadio Mané ntakiri umukinnyi wa Liverpool
Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Bayern Munich yo mu Budage ko igomba kuyigurisha rutahizamu Sadio ManĂ©. Uyu munya-SĂ©nĂ©gal agomba kwerekeza muri Bayern Munich kuri miliyoni 41 z’ama-Euro. Ku ikubitiro Bayern Munich igomba kumutangaho miliyoni 32 z’ama-Euro, nyuma ikazamutangaho miliyoni 6 bitewe n’imikino azakina ndetse n’izindi miliyoni 3 zizatangwa bitewe n’ibikombe azahesha […]
Tshisekedi yareze u Rwanda kuri Boris Johnson, amusaba kurwotsa igitutu
Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yashinje u Rwanda kugerageza kwigarurira uduce tw’igihugu cye dukungahaye ku mabuye y’agaciro, asaba Minisitiri w’Intebe Boris Johnson w’u Bwongereza kurwotsa igitutu. Ni ibikubiye mu butumwa Tshisekedi yageneye abazitabira inama ya Commonwealth iteganyijwe kubera i Kigali, kuva kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena kugeza ku wa Gatandatu ku ya […]