Kenya yahishuye impamvu Perezida Kagame na Museveni batagiye gusezera bwa nyuma kuri Moi Kibaki

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Kenya yavuze impamvu abakuru b’ibihugu barimo; Paul Kagame w’ u Rwanda, Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa wa Uganda, batitabiriye umuhango wateguwe na Leta wo gusezera bwa nyuma kuri Emilio Stanley Mwai Kibaki, witabye Imana, ahubwo bakaba bari bahagarariwe.

Uyu muhango wabereye kuri Sitade ya Nyayo kuwa Gatanu ntiwarimo abakuru b’ibihugu bavuzwe haruguru, ingingo yatumye bamwe muri Kenya bibaza impamvu yabyo.

Kuri paji ye ya Twitter, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amakuru, Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Joseph Wakaba Mucheru, yavuze ko bitari gushoboka ko Perezida Kagame na Museveni basura Kenya inshuro eshatu mu minsi 14, ngo ” Byaba ari ukurenga kuri purotokole.”

Mucheru ati ” Kagame na Museveni bari aha muri Kenya inshuro ebyiri mu byumweru bike bishize. Hari purotokole igena inshuro umukuru w’igihugu yasura igihugu kimwe. Ibi ntimubiceho imanza. Mureke duherekeze nyakwigendera perezida mu cyubahiro. Murakoze.”

Ibisobanuro bya Mucheru, byasize impaka, bamwe bagaragaza ko banyuzwe manuma bibaza aho byanditse mu mategeko ya Kenya, cyangwa niba atari ikintu yatekereje agatimba aho ngaho.

Kenyan.Co.Ke yanditse ko impuguke n’abasesenguzi mu bubanyi n’amahanga barimo; John Gachie na Prof Israel Kodiaga, bavuze ko ibyo uyu mugabo yavuze ntaho byanditse mu mategeko ya Kenya.

Prof Kodiaga avuga ko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amategeko afite icyo abivugaho ariko ” Si uko bimeze muri Kenya.”

Yavuze ko Mucheru yasobanuye ibitamureba, ko ako kari akazi ka minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Gachie we avuga ko uyu ari umuhango atari ibirori bya Leta bigomba kuzamo na za dipolomasi, ko kuba abaperezida babizamo ari ugufata mu mugongo igihugu.

N’ubwo ibi byagarutsweho cyane muri Kenya, Perezida Kagame yatanze ubutumwa bwihanganisha Kenya ndetse na Museveni ibyo yarabikoze, bavuga uko Moi Kibaki yabaye ingenzi cyane mu guteza imbere Kenya.

Ikindi ni uko aba bombi bohereje ababahagararira muri uwo muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Moi Kibaki.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ni we wahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Mwai Kibaki wahoze ari Perezida wa Kenya.

Perezida Museveni na we yahagarariwe na Visi-Perezida, Jessica Rose Epel Alupo.

Uretse Abanya-Kenya n’inshuti zabo, hari abandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango wo gusezeraho bwa nyuma Moi Kibaki. Muribo twavuga nka: Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Joyce Banda wahoze ari Perezida wa Malawi n’abandi banyacyubahiro benshi.

Biteganyijwe ko Moi Kibaki ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu ku ivuko ahitwa Othayo mu majyaruguru ya Kenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *