MINISANTE yavuze ku barwayi bagera ku bihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa z’igihe kirekire

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko hari abarwayi hafi ibihumbi 3 bahawe rendez-vous zo kubagwa zimara igihe kirekire, ikaba irimo kureba uko bavurwa mu gihe cya vuba.

Kugeza ubu ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kigali n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe byagiranye amasezerano n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, kugira ngo byohererezanye aba barwayi kandi ni gahunda izakomeza kugira ngo ikibazo cy’abahabwaga rendez-vous z’igihe kirekire gikemuke.

Bamwe mu baturage bari bamaze igihe binubira rendez–vous z’igihe kirekire bahabwa iyo boherejwe kwivuriza ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya CHUK, Dr Theobald Hategekimana avuga ko hari uburyo bakurikiza mu gutanga rendez-vous.

“Abarwayi tubashyira mu byiciro turebye uburemere bw’uburwayi bafite, ntabwo wabona umuntu ufite ikibyimba mu ruhago yihagarika amaraso, ngo uvuge ngo uwo muntu uzamubaga hashize amezi 2, uba ugomba kumubaga mu buryo bwihuse.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu Rwanda hari abarwayi bari hagati y’ibihumbi 2 n’ibihumbi 3 bashyizwe ku rutonde rwo gutegereza kubagwa n’abaganga b’inzobere.

Abo barwayi ni abivuza indwara z’ababyeyi, indwara zo mu muhogo, amazuru no mu matwi, indwara zo mu rwungano rw’inkari, kubagwa mu mutwe ndetse n’uburwayi bw’amagufa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Ministeri y’Ubuzima, Dr. Corneille Ntihabose avuga ko abarwayi bakoresha ubwisungane mu kwivuza mutuelle de Sante aribo ahanini bagiraga ibibazo byo guhabwa rendez-vous z’igihe kirekire.

Gutinda kubonana n’abaganga byashoboraga kugira ingaruka zikomeye ku barwayi.

“Iyo ufite uburwayi ntubone serivisi z’ako kanya, uburwayi bushobora gusubira inyuma ku buryo umuganga uzahura nawe mu gihe cy’ukwezi, amezi 2 bimutwara umwanya kugira ngo akubage. Niba ari imvune igufa ryacitse, iyo utinze kubagwa igufa rifatana mu buryo butari bwiza, bigasaba uzakubaga kuzabanza gutandukanya, akarishyira ku murongo, agashyiramo ibyuma, bikagutwara igihe kugira ngo ukire ugereranije niyo uza kubagwa kare. Gutinda bishobora gutuma abarwayi bazahara, abandi bakitaba Imana.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal, Dr. Sendegeya Augustin avuga ko gahunda yo kwakira abarwayi bazoherezwa n’ibitaro byigisha bayiteguye neza.

Dr.Corneille Ntihabose avuga kandi ko Leta y’u Rwanda, irimo gushyira imbaraga mu kwigisha umubare munini w’abaganga bitewe nuko umuvuduko wo gusohora abaganga utari ukigendanye n’indwara zihari n’abakenera kwivuza.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nta mpinduka zizabaho mu bijyanye n’ikiguzi cy’ubuvuzi, umurwayi uzavurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal azishyura kimwe n’uwivurije ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. MINISANTE yavuze ku barwayi bagera ku bihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa z’igihe kirekire
    Ubuse ko mfite umuntu wakoze accident iremereye akaba akaguru karatandukaniye mu rukenyerero nta kugenda nta kwicara akaba amaze Amezi 3 akaba yaramaze ukwezi nigice CHUB ngo I kanombe nta Gitanda gihari tugataha batubwira ngo bazamuhamagara nyuma twajya kanombe ngo ntabikoresho,twasubirayo Noneho ngo abarwayi ni benshi nibagabanyuka bazamuhamagara mu byukuri byaraducanze ko basi batadutransfera Faisal murumva bitababaje umuntu utanakwijyana kuri toilette ?????????gusa birababaje

  2. MINISANTE yavuze ku barwayi bagera ku bihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa z’igihe kirekire
    Ubuse ko mfite umuntu wakoze accident iremereye akaba akaguru karatandukaniye mu rukenyerero nta kugenda nta kwicara akaba amaze Amezi 3 akaba yaramaze ukwezi nigice CHUB ngo I kanombe nta Gitanda gihari tugataha batubwira ngo bazamuhamagara nyuma twajya kanombe ngo ntabikoresho,twasubirayo Noneho ngo abarwayi ni benshi nibagabanyuka bazamuhamagara mu byukuri byaraducanze ko basi batadutransfera Faisal murumva bitababaje umuntu utanakwijyana kuri toilette ?????????gusa birababaje

  3. MINISANTE yavuze ku barwayi bagera ku bihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa z’igihe kirekire
    Guys murumva kumara amezi atatu urara Utaka gusa,uribwa,uraryama,uticara,gukora caca ariko ukugufata???? ???? kdi wari umuntu Ushoboye Noneho wagera no kwa muganga Bakaguha rendez-vous zitagira Date ??!!ese namara gufatwa nimbyiko n’izindi nyama zo Munda zidapfa gukira cg akaba yanapfa nibwo tuzavurwa??????ibintu mbona njye byarambabaje

  4. MINISANTE yavuze ku barwayi bagera ku bihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa z’igihe kirekire
    Guys murumva kumara amezi atatu urara Utaka gusa,uribwa,uraryama,uticara,gukora caca ariko ukugufata???? ???? kdi wari umuntu Ushoboye Noneho wagera no kwa muganga Bakaguha rendez-vous zitagira Date ??!!ese namara gufatwa nimbyiko n’izindi nyama zo Munda zidapfa gukira cg akaba yanapfa nibwo tuzavurwa??????ibintu mbona njye byarambabaje

  5. MINISANTE yavuze ku barwayi bagera ku bihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa z’igihe kirekire
    Guys murumva kumara amezi atatu urara Utaka gusa,uribwa,uraryama,uticara,gukora caca ariko ukugufata???? ???? kdi wari umuntu Ushoboye Noneho wagera no kwa muganga Bakaguha rendez-vous zitagira Date ??!!ese namara gufatwa nimbyiko n’izindi nyama zo Munda zidapfa gukira cg akaba yanapfa nibwo tuzavurwa??????ibintu mbona njye byarambabaje

  6. MINISANTE yavuze ku barwayi bagera ku bihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa z’igihe kirekire
    Guys murumva kumara amezi atatu urara Utaka gusa,uribwa,uraryama,uticara,gukora caca ariko ukugufata???? ???? kdi wari umuntu Ushoboye Noneho wagera no kwa muganga Bakaguha rendez-vous zitagira Date ??!!ese namara gufatwa nimbyiko n’izindi nyama zo Munda zidapfa gukira cg akaba yanapfa nibwo tuzavurwa??????ibintu mbona njye byarambabaje

  7. MINISANTE yavuze ku barwayi bagera ku bihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa z’igihe kirekire
    Guys murumva kumara amezi atatu urara Utaka gusa,uribwa,uraryama,uticara,gukora caca ariko ukugufata???? ???? kdi wari umuntu Ushoboye Noneho wagera no kwa muganga Bakaguha rendez-vous zitagira Date ??!!ese namara gufatwa nimbyiko n’izindi nyama zo Munda zidapfa gukira cg akaba yanapfa nibwo tuzavurwa??????ibintu mbona njye byarambabaje

  8. MINISANTE yavuze ku barwayi bagera ku bihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa z’igihe kirekire
    Guys murumva kumara amezi atatu urara Utaka gusa,uribwa,uraryama,uticara,gukora caca ariko ukugufata???? ???? kdi wari umuntu Ushoboye Noneho wagera no kwa muganga Bakaguha rendez-vous zitagira Date ??!!ese namara gufatwa nimbyiko n’izindi nyama zo Munda zidapfa gukira cg akaba yanapfa nibwo tuzavurwa??????ibintu mbona njye byarambabaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *