Nta Munyarwanda uzajya arenza iminota 30 ajya kwivuza mu 2024-MINISANTE

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko bitarenze umwaka wa 2024, nta munyarwanda uzaba agikora urugendo rurenze iminota 30 ajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.

Ibi ngo bizanyura muri gahunda zo kongera amavuriro mato yo ku rwego rwa mbere n’urwa kabiri, harimo n’ayatashywe uyu munsi mu karere ka Nyaruguru.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yabwiye RBA ko “Ibi biri muri gahunda y’igihugu yo kuba Abaturarwanda bose bazaba bagera kuri serivisi z’ubuvuzi mu 2024 badakoze urugendo rurenze iminota 30.

Aha rero akaba avuga ko kongerera ubushobozi amavuriro mato no kuyubaka aho atari bizafasha kugera kuri iyo ntego.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu mavuriro mato asaga 1000 hirya no hino mu gihugu, 35 muri yo amaze gushyirwa ku rwego rwa kabiri ndetse ko gahunda ikomeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *