capture-83.png

Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi

Sangiza iyi nkuru

Apôtre Mutabazi Kabalira Brain umaze iminsi atanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, yatumye benshi bamugarukaho nyuma yo kugaragaza imodoka bivugwa ko ari iye yatobowe n’abantu atamenye, bavuga ko uburyo yakunze kwigaragaza nk’umuntu utunze agatubutse atagakwiye kugenda mu modoka nk’iyo ishaje.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, Apôtre Mutabazi yavuze ko hari umugizi wa nabi waje iwe mu ijoro atobora imodoka ye.

Ati “niba yashakaga ko menya ko azi aho ntuye ambwire mubwire n’icyumba ndaramo.”

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto y’iyo modoka yatobowe, uyu mugabo uvuga ko ari umukozi w’Imana, yakomeje avuga ko adatewe ubwoba n’uyu mugizi wa nabi kabone nubwo yaba ashaka kumwica.

Ati “Navuka sindatinya urupfu, rimwe nigeze kurusimbuka ndaruzi.”

Yavuze ko nk’umuntu nkawe ufite ibitekerezo bikomeye atajya apfa ngo yibagirane kuko ibitekerezo bye bisigara ndetse ko urupfu atari iherezo ahubwo ari intangiriro yo kwamamara kw’abantu bavuga rikijyana.

Apôtre Mutabazi ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, yigeze kuvuga ijambo ryafashwe nko kwihenura, aho yavugaga ko abakristu bagomba gutura kandi bagatura amafaranga afatika.

Icyo gihe yavugaga ko nk’uwatura “Utudolari 100 akumva ko ari menshi yibeshya kuko njye n’abashumba bagenzi banjye iyo tugiye muri Marriot tukanywa icyayi nyasigayo.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa n’ifoto igaragaza imodoka ya Apôtre Mutabazi, bavuze ko uburyo akunze kwigaragaza nk’umuntu ukomeye, atari akwiye kugenda mu modoka nk’iyi.

Umunyamakurukazi Niwemwiza Anne Marie yagize ati “Pole, ariko ukuntu ishaje n’uko isa ubwabyo biteye ubwoba. Nta kuntu wakwigomwa icyayi cya Marriot maze ya madorari ukayakoresha mu kinamba no kugura amapine mashya?”

capture-83.png
Ipine y’imodoka ya Mutabazi avuga ko yapfumuwe/Twitter

Uwitwa Neza Marie Claire yagize ati “Ese ubu umuntu unywa icyayi cya 100$ Marriott agenda mu modoka isa ityo ishaje ityo n’uwo mwanda nyibonana ko ari nawo wayitoboye uretse kubeshyera abantu.”

Rafiki Clement yagize ati “Ntubuze byose witeje abantu gusa, niyo utirirwa ufotora iyo modoka kuko ubwayo iragusoje. Ipine rishaje kuriya ritoborwa n’ibintu byinshi wasanga utabuze ibyo wari wakandagiye cyane ko mbona uyigendesha mu isayo. Any way ihangane kabisa.”

Mandela Muzinga Sam na we yagize ati “Nshuti yanjye Mutabazi kuki ukabya cyane. Gupfumuka ku ipine birasanzwe rwose dore ko bigaragara ko yabaye n’ipasi. Genda ukoreshe wongere uryame usinzire.”

Soma Izindi Nkuru

24 Responses

  1. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    INDYARYA.COM ASHAKA KWICA BAMPORIK!

  2. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    INDYARYA.COM ASHAKA KWICA BAMPORIK!

  3. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Mushaka ko nawe yiba milliard se kugirango agite 4×4?
    Icyangombwa si uko iyo modoka imigeza aho ajya ???!!

  4. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Mushaka ko nawe yiba milliard se kugirango agite 4×4?
    Icyangombwa si uko iyo modoka imigeza aho ajya ???!!

  5. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Muvandimwe paster wikwivuna mubwonko imodoka ishaje itoboka amapine pe iyo yawe ipine yabaye ipasi burundu

  6. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Muvandimwe paster wikwivuna mubwonko imodoka ishaje itoboka amapine pe iyo yawe ipine yabaye ipasi burundu

  7. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Uratwiyerets kbx apotre muzima waguze amapine mashya x cga iyo usenga niba atari bayali ikagufasha

  8. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Uratwiyerets kbx apotre muzima waguze amapine mashya x cga iyo usenga niba atari bayali ikagufasha

  9. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Iyasenga si bayali ahubwo Akunda ibiryohereye cyane Kurusha ikimugeza iya jya kubirira Niyisubireho rero

  10. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Iyasenga si bayali ahubwo Akunda ibiryohereye cyane Kurusha ikimugeza iya jya kubirira Niyisubireho rero

  11. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    ????????????????????????????????????????????

  12. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    ????????????????????????????????????????????

  13. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    uyu rwose ni bazivamo ipine yapaye ipasi ngo bayipfumuye aho nyarukira INDERA barebe ko ntakibazo cy imitekerereze ufite.

  14. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    uyu rwose ni bazivamo ipine yapaye ipasi ngo bayipfumuye aho nyarukira INDERA barebe ko ntakibazo cy imitekerereze ufite.

  15. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Imana yihanganira byinshi kbx gsa ikubabarire kuko nawe siwowe pe!

  16. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Imana yihanganira byinshi kbx gsa ikubabarire kuko nawe siwowe pe!

  17. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Uyu rwose yishakira views ntakindi

  18. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Uyu rwose yishakira views ntakindi

  19. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Uwukorera Ndabona atangiye kuguhemba

  20. Bamwe mu bakoresha Twitter bumiwe babonye imodoka ya Apôtre Mutabazi
    Uwukorera Ndabona atangiye kuguhemba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *