Urukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, rwatangiye rwumva Dismas Nsengiyaremye wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda hagati ya 1992 na 1993, mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta, ibyaha bya jenoside. Uyu Nsengiyaremye ari mu rukiko nk’impuguke nyuma y’aho Laurent Bucyibaruta asabye ko uyu mukambwe ahamagazwa n’urukiko. Uru rukiko rwakomeje kuburanisha Laurent Bucyibaruta wabaye perefe w’iyari Perefegitura ya Gikongoro akaba akurikiranwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Bucyibaruta ni we wo ku rwego rwo hejuru cyane mu bahoze ari abategetsi uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya jenoside. Abaye uwa kane mu baburanishijwe. Bucyibaruta, w’imyaka 78, ahakana ibyaha byose aregwa. Dosiye irega Bucyibaruta ishingiye ku nama ziswe iz’umutekano uyu mugabo ashinjwa ko zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo kwica abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro. By’umwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza Abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi. Ariko hashira iminsi nyuma yaho, ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kane, Abatutsi babarirwa mu bihumbi za mirongo bakahicirwa – mu cyabaye kimwe mu bice by’icuraburindi ryinshi mu bihe byaranze jenoside yo mu Rwanda. Urukiko ruzanasuzuma uruhare Bucyibaruta aregwa kugira mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho, ubu ni mu karere ka Nyaruguru, ku itariki ya 7 Gicurasi mu 1994. Ruzanasuzuma kandi uruhare aregwa kugira mu bwicanyi bwakorewe imfungwa z’Abatutsi zirimo n’abapadiri batatu, kuri gereza ya Gikongoro. Mu gihe ibyaha aregwa byaba bimuhamye, ashobora guhanishwa gufungwa burundu.

2 Responses
Min. Nsengiyaremye w’imyaka 77 mu rubanza rwa Bucyibaruta i Paris
Abayobozi n’abanyabwenge benshi,ntabwo bafashe imbunda cyangwa umuhoro.Ahubwo nibo “bagiraga inama” interahamwe.Bene abo kubashinja ntibyoroshye.Igiteye agahinda nuko abayobozi b’u Rwanda muli 1994,bose bitwaga abakristu.Iyo nibuze 30% muribo baza kuba abakristu nyakuli,nta genocide yali kuba.Ikigaragara nuko hafi ya bose bashinjwa genocide.Ndibuka Nsengiyaremye avuga ngo azashaka abahutu miliyoni imwe izajya ku mupaka kurwanya FPR.