Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Senateri Safari Stanley wari umwe mu bayoboke bakomeye b’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa yapfuye.
Urupfu rw’uyu mugabo wari Umuyobozi Mukuru wa RNC muri Afurika y’Epfo rwatangiye kuvugwa ku munsi w’ejo, gusa ntiharamenyekana icyo yaba yazize.
Safari wabaye Senateri mu myaka yashize, yatangiriye politiki mu Ishyaka rya MDR ariko rimaze guseswa mu 2003 ahanini abigizemo uruhare rukomeye, ashinga PSP (Parti de la Prospérité et de la Solidarité).
Mu Rwanda, Urukiko Gacaca rwa Cyarwa rwahamije Safari icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rumukatira igifungo cya burundu.
Uyu mugabo yayobotse Umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa nyuma yo guhunga igihugu anyuze muri Uganda aho yakiriwe na murumuna we witwa Ndagije kuri ubu ukorera ubucuruzi muri Mozambique, mbere yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo ari na ho yaguye.


