Perezida Tshisekedi ashobora kutitabira inama ya AU kubera imirwano ya M23 na FARDC

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, bivugwa ko yaba yafashe icyemezo cyo kutitabira inama ihuriza abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri GuinĂ©e Equatorial. Amakuru dukesha ikinyamakuru ActualitĂ© gikorera muri iki gihugu, asobanura ko impamvu uyu Mukuru w’Igihugu ashobora kutitabira inama ari uko mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya […]

Perezida wa FC Barcelona yavuze icyatuma yongera gusinyisha Messi na Neymar

Perezida Joan Laporta w’ikipe ya FC Barcelona, yatangaje ko impamvu rukumbi ishobora gutuma iyi kipe yongera gusinyisha Lionel Messi na Neymar ari uko bakwemera kuzira ubuntu. Laporta yabigarutseho mu kiganiro yaraye agiranye n’ikinyamakuru L’Esportiu. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo ikibazo cya Financial Fair Play, Frenkie de Jong, Ferran Torres, Lionel Messi, PSG n’izindi […]

Protais Mpiranya yatumye Zimbabwe ishaka koherereza Ethiopia umunyagitugu Mengistu

Nyuma y’ivumburwa ry’urupfu, kuva mu 2006, rw’uwari ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Protais Mpiranya, mu minsi mike ishize, ikibazo cy’abacitse ubutabera bihishe ku butaka bwa Zimbabwe giteye impungenge. Ku rwego rwa mbere, ni ikibazo cy’uwahoze ari umuyobozi wa Ethiopia, Mengistu Haile Mariam, Zimbabwe yaba yiteguye kohereza mu gihe yasabwa n’igihugu cye. Kuva mu 1991, […]

Amateka ya Allimadi wateguye imyigaragambyo y’amasutiye muri Uganda

Mu mwaka w’2012, Barbara Allimadi yateguye imyigaragambyo nyuma y’uko umupolisi wo muri Uganda yafotowe yambuye umugore ubusa akagenda amukanda amabere. Alllimadi yishyize hamwe n’inshuti ze z’abagore baharanira uburenganzira bw’abagore, bigaragambije bambaye ubusa hejuru uretse amasutiye gusa yari ahishe amabere yabo. Bakoze iyi myigaragambyo berekeza mu marembo yo ku cyicaro gikuru cya polisi mu mujyi wa […]

Chakwera et Kagame conviennent de stimuler le commerce entre le Rwanda et le Malawi

Le prĂ©sident du Malawi, Lazarus Chakwera, a rencontrĂ© hier le prĂ©sident du Rwanda, Paul Kagame, et les deux dirigeants ont convenu de travailler ensemble pour stimuler le commerce entre leurs deux pays. Les deux dirigeants se sont rencontrĂ©s au Forum Ă©conomique mondial aprĂšs avoir coprĂ©sidĂ© un petit-dĂ©jeuner visant Ă  engager les acteurs du secteur privĂ© […]

Nyaruguru-Ruramba: Bavuga ko iterambere ryabo ridindira kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi

img-20220525-wa0006.jpg

Abaturage bo mu kagari ka Rugogwe, umurenge wa Ruramba mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba badafite umuriro w’amashanyarazi bidindiza iterambere ryabo, bagasaba abayobozi babo mu nzego z’ibanze kubakorera ubuvugizi. Mu kiganiro na Bwiza.com, umwe muri aba baturage yasobanuye uburyo abacuruzi bahura n’ibihombo kubera iki kibazo. Agira ati: “Abacuruzi batanga imisoro nk’uko n’ahandi bafite umuriro […]

Kayonza: Umuryango washyikirijwe abana bireraga uravuga ko na wo utishoboye

img-20220525-wa0055.jpg

Umuryango wa Banyaga Xavier mu cyumweru gishize washyikirijwe abana batatu bireraga b’umuhungu wabo ufunzwe uravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga ndetse badatabawe bakongera kuva mu ishuri basubijwemo n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza. Nyuma y’inkuru ya Bwiza.com yo mu cyumweru gishije yatabarizaga aba bana bo mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gikaya, umurenge wa Nyirangarama. Ubuyobozi […]

Abavumbuzi 10 b’Abirabura utigeze umenya n’ubuvumbuzi bwabo

benjamin_banneker-header_1200x575.jpg

Kuva muri Misiri ya kera kugeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bo muri Diaspora nyafurika bagiye bavumbura ibintu bishya bigezweho kandi bifitiye Isi akamaro. Nubwo tumenyereye ibihangano bya C.J. Walker na George Washington Carver, hariho ibintu byinshi byavumbuwe n’Abirabura bitamenywe na benshi. Ni muri urwo rwego twabateguriye urutonde rw’abavumbuzi icumi b’Abirabura batazwi cyane […]

U Rwanda na Malawi byiyemeje kurushaho kuzamura ubucuruzi hagati yabyo

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yahuye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, maze abayobozi bombi bemeranya gukorera hamwe mu kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu byabo byombi. Aba bayobozi bombi bahuriye mu nama ya World Economic Forum nyuma y’aho bombi bafatanije kuyobora inama ya mu gitondo igamije kuganira n’abikorera baturutse hirya no […]

Jado Castar yatangaje ko yeguye muri FRVB abitewe n’ihungabana

Umunyamakuru wa siporo, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yemeje ko aherutse gusezera ku nshingano ya Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB. Mu kiganiro cyabereye kuri B&B FM, Castar yasobanuye ko ku wa 23 Gicurasi 2022 yandikiye Perezida wa FRVB amumenyesha yo avuye mu nshingano. […]

Perezida Kagame yashimiye Pfizer yemereye u Rwanda imiti n’inkingo ku giciro gito

Uruganda Pfizer rwemeye guha ibihugu birimo u Rwanda imiti n’inkingo byayo bikorerwa ku mugabane wa Amerika n’Uburayi ku giciro kiri hasi cyane, kitarimo inyungu. Iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku masezerano yitwa ‘Accord for a Healthier World’, agamije guteza imbere ubuzima buzira umuze mu bihugu 45 birimo ibikennye n’ibiri mu nzira y’iterambere. Ibihugu byagenewe […]

Umuyobozi wa BAD arizeza ko Afurika itazahura n’ikibazo cy’ibiribwa

Afurika ntizigera ihura n’ikibazo cy’ibiribwa, nk’uko umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina, yabyijeje ku wa Mbere i Accra, muri Ghana. Mu kiganiro n’itangazamakuru mu rwego rw’inama ngarukamwaka za BAD, Adesina yagize ati: “Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yashyizeho gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa muri Afurika, abantu bose bakeka ko kizaba byanze bikunze”. Yasobanuye […]

Ambasade ya USA ifite icyizere ko umuziki w’u Rwanda uzagera kure

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ambasade (ChargĂ© d’Affaires) ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, Deb MacLean, yagaragaje ko ifite icyizere ko umuziki w’iki gihugu uzagera kure. MacLean ukora inshingano ya Ambasaderi by’agateganyo, yabishingiye ku buryo Mugisha Benjami (The Ben) amaze icyumweru asusurukije abitabiriye igitaramo cye mu mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky […]

Colonel muri FARDC yishwe na bagenzi be ashinjwa gukorana na M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyishe umusirikare wacyo wo ku rwego rwa Colonel ashinjwa gukorana n’umutwe wa M23 bahanganye mu ntambara. Col Mushagalusha Birhuman Alias Tera Novo, yarasiwe na bagenzi be mu gace ka Kibati ho muri Teritwari ya Nyiragongo; mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uyu musirikare w’Umushi ukomoka i Bukavu ho […]

M23 yababajwe n’uko MONUSCO iyirwanya kandi ‘yaracecetse’ ku bitero bya ADF na CODECO

Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ugaragaza ko utumva uburyo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ziwurwanya, kandi ngo zaracecetse ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bya ADF na CODECO. M23 yabigaragarije mu itangazo rihakana amakuru yayishinjaga kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za MONUSCO, byatumye izi […]

Abimukira 76 baburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato mu mazi ya Tunisia

Abantu 76 baburiwe irengero nyuma y’aho ubwato bwari burimo abimukira burohamiye hafi ya Tnisia kuri uyu wa Gatatu nk’uko byatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira. Uyu muryango uvuga ko abantu 24 batabawe bakuwe mu bwato bwari bwahagurukiye ku nkombe za Zawara muri Libya bukarohama ku nkombe za Sfax, umujyi wo muri Tunisia. Ikinyamakuru The Jerusalem […]

Yagerageje Coup d’Etat, afatirwa mu kimoteri: iby’ingenzi kuri Captain wo muri Zambia

Mu Kuboza 1997, Leta ya Zambia yatangaje ko haburijwemo coup d’etat yari yateguwe n’abasirikare. Ni itangazo ryatanzwe nyuma y’amasaha atatu ibaye ubwo Abanyazambiya babyutse mu gitondo bakumva amakuru y’itsinda rito ryiyitaga Inama y’agakiza k’igihugu (National Redemption Council) rivuga ko rimaze gufata igihugu muri operasiyo yiswe ‘Born Again’. Uwayoboye iyi coup d’etat wiyitaga Captain Solo (amazina […]

U Buholandi: U Rwanda ruratanga icyifuzo gishya cyo kohererezwa Major Karangwa

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutanga icyifuzo gishya cyo kohererezwa Maj. Pierre-Claver Karangwa wafatiwe mu Buholandi mu ntangiriro z’uku kwezi ukuriiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Karangwa wahoze ari umusirikare mu butegetsi bwakoze jenoside, bivugwa ko ari umwe mu bagize uruhare runini mu iyicwa ry’ibihumbi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatawe muri […]

Indege z’intambara z’u Bushinwa n’u Burusiya hafi y’u Buyapani mu gihe Biden yari i Tokyo

24quad-members.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’ingabo w’u Buyapani, Nobuo Kishi, yavuze ko indege z’intambara z’Abashinwa n’Abarusiya zahagurukiye hamwe hafi y’u Buyapani, akomeza avuga ko Tokyo yamaganye ku mugaragaro Beijing na Moscou yerekana ko ifite impungenge zikomeye. Izi ndege z’u Bushinwa n’u Burusiya zahuriranye n’umunsi i Tokyo haberaga inama, yanitabiriwe na Perezida Joe Biden, y’ihuriro “Quad” […]

Leta ya USA yataye muri yombi icyihebe cyashakaga kwica Bush wabaye Perezida

Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rwataye muri yombi icyihebe cya Islamic State (ISIS) rukekaho gutegura umugambi wo kwica George Walker Bush wabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2009. Iki cyihebe ni Umunya-Iraq witwa Shibab Ahmed Shibab w’imyaka 52 y’amavuko, uba muri Leta ya Ohio muri iki gihugu guhera […]

Bunagana: Ubuzima bwatangiye kugaruka nyuma y’imirwano ikaze hagati ya FARDC na M23

Ubuzima bwatangiye kugaruka kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Gicurasi 2022, i Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’Amajyaruguru). Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, abaturage bahunze imirwano iheruka kuba hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 mu majyepfo ya Bunagana batangiye guhunguka buhoro buhoro. Ariko kugeza ubu, impungenge ziracyari mu majyepfo y’iburasirazuba […]

Senateri Safari Stanley wari umuyoboke ukomeye wa RNC yapfuye

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Senateri Safari Stanley wari umwe mu bayoboke bakomeye b’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa yapfuye. Urupfu rw’uyu mugabo wari Umuyobozi Mukuru wa RNC muri Afurika y’Epfo rwatangiye kuvugwa ku munsi w’ejo, gusa ntiharamenyekana icyo yaba yazize. Safari wabaye Senateri mu myaka yashize, yatangiriye politiki mu Ishyaka rya MDR ariko […]