Umudepite mu nteko y’Ubwongereza, Andrew Mitchell, yasabye Ubwongereza kuburanisha cyangwa bukohereza mu Rwanda abagabo batanu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside, bitaba ibyo iki kibazo kizaza ku meza ya CHOGM. Abo Mitchell avuga ni: Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka. Yagize ati ” Iki ni ikibazo gishobora kuzagarukwaho muri CHOGM izabera i Kigali mu byumweru bibiri bigiye kuza.” Yakomeje agira ati ” Hari abantu batanu bivugwa ko bagize uruhare muri jenoside, baba mu Bwongereza bidegembya, ubu bibaye imyaka 16. Aba ntiboherejwe cyangwa ngo baburanishirijwe hano.” Muri Gicurasi 2013, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye impapuro zo guta muri yombi abo bagabo bamaze imyaka irenga 15 bidegembya muri icyo gihugu. Dr. Vincent Bajinya afatwa nk’umwe mu bacurabwenge b’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi bakanayishyira mu bikorwa, mu gihe Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo uko ari batatu bari ba burugumesitiri mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro. Celestin Mutabaruka we yayoboraga umishinga Crête Zaïre Nil. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG icyo gihe, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko imyifatire y’Ubwongereza muri iki kibazo inyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga. Agira ati “Ukekwaho kuba yarakoze jenoside cyangwa hari ibimenyetso bigaraza ko ashobora kuba yarayigizemo uruhare, abuzwa ubureganzira ku guhabwa ubuhunzi. Icyo nicyo cya mbere igihugu cy’Ubwongereza cyishe.” “Icya kabiri hari n’abagiye babona ubwenegihugu, nka Dr. Bajinya yabonye ubwenegihugu bw’Ubwongereza anahinduza izina yiyita Mr. Brown. Ikindi ni amasezerano ya tariki 9 Ukuboza 1948 agenga ibirebana no gukumira no guhana icyaha cya jenoside, ateganya ko iyo igihugu cyakiriye umuntu ukekwaho kuba yarakoze jenoside gifite ibyo kigomba gukora.” Vincent Bajinya w’imyaka 52, Celestin Ugirashebuja w’imyaka 60, Charles Munyaneza w’imyaka 55 na Emmanuel Nteziryayo w’imyaka 60 batawe muri yombi bwa mbere mu mwaka wa 2006, ariko urubanza rwabo ruza guhagarara nyuma y’imyaka itatu. Ni mu gihe kandi Celestin Mutabaruka w’imyaka 57 w’umupasiteri mu itorero rya Community Church yatawe muri yombi bwa mbere muri 2013. Uko ari batanu bafite agahigo ko mu myaka hafi itandatu bakorwaho iperereza, u Bwongereza bwabatanzeho abarirwa muri miliyari mu mafaranga y’u Rwanda ariko nabyo bikaba ntacyo biratanga kuko kugeza ubu bakidegembya.


