bajpg3211f.jpg

CHOGM: Umwanya mwiza wo kuzamura ikibazo cya Dr Bajinya na bagenzi be?

Sangiza iyi nkuru

Umudepite mu nteko y’Ubwongereza, Andrew John Bower Mitchell, yasabye Ubwongereza kuburanisha cyangwa bukohereza mu Rwanda abagabo batanu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside, bitaba ibyo iki kibazo kizaza ku meza ya CHOGM.

Abo Mitchell avuga ni: Dr Vincent Bajinya (Vincent Brown), Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka.

Yagize ati ” Iki ni ikibazo gishobora kuzagarukwaho muri CHOGM izabera i Kigali mu byumweru bibiri bigiye kuza.”

Yakomeje agira ati ” Hari abantu batanu bivugwa ko bagize uruhare muri jenoside, baba mu Bwongereza bidegembya, ubu bibaye imyaka 16. Aba ntiboherejwe cyangwa ngo baburanishirijwe hano.”

CHOGM: Umwanya mwiza wo kuzamura iki kibazo?

Muri uku kwezi kwa Kamena ubwo u Rwanda ruzaba ruri kwakira inama ya CHOGM, ntacyo byatanga kuba rwagira icyo rubivugaho n’ubwo mu bitekerezo bya Andrew John Bower Mitchell, abona ko u Rwanda hari amahirwe menshi ko ruzakivugaho.

Kugaruka ku mpamvu aba Banyarwanda batoherezwa mu Rwanda cyangwa ngo byibuze baburanishirizwe mu Bwongereza bikozwe n’ u Rwanda mu nama ya ya CHOGM ntacyo byaba bitwaye, ariko ni ukubivuga gusa

Ibi byareberwa mu buryo kuva muri Gicurasi 2013, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye impapuro zo guta muri yombi abo bagabo bamaze imyaka irenga 15 bidegembya muri icyo gihugu.

Muri aba nta n’umwe wigeze akatirwa n’Ubwongereza cyangwa ngo bumwohereze mu Rwanda. Harebwe ibyo u Rwanda rwagiye rukora ngo aba bagabo bagezwe imbere y’ubutabera, birahagije ngo babe baraburanishijwe cyangwa boherezwe mu Rwanda.

Ntawarinya kuvuga ko hajemo ubushake buke bw’Ubwongereza kuko ahubwo bamwe muri aba bagabo, baridegembya, nka Dr Bajinya yahawe ubwenegihugu, Celestin Mutabaruka ni umupasiteri n’abandi bari mu bindi bibafitiye inyungu nk’aho nta cyabaye.

U Rwanda rwabibonye kare ko iki gihugu kiri kubigendamo biguru ntege, maze Dr. Bizimana Jean Damascène, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’icyari komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG, avuga ko imyifatire y’Ubwongereza muri iki kibazo inyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga.

Yagize ati ” (…) Hari n’abagiye babona ubwenegihugu, nka Dr. Bajinya yabonye ubwenegihugu bw’Ubwongereza anahinduza izina yiyita Mr. Brown. Ikindi ni amasezerano ya tariki 9 Ukuboza 1948 agenga ibirebana no gukumira no guhana icyaha cya jenoside, ateganya ko iyo igihugu cyakiriye umuntu ukekwaho kuba yarakoze jenoside gifite ibyo kigomba gukora.”

Ntawavuma iritararenga, ni ugukomeza kuvuga kuri iki kibazo cyane ko Ubwongereza budahwema gusabwa ” Kuba bandebereho” mu gukemura iki kibazo, herekanwa ko bwubaha amategeko. Hibazwa impamvu iki gihugu gikomeje kunamba kuri aba bagabo.

Aba bagabo batanu ni bantu ki?

Dr. Vincent Bajinya afatwa nk’umwe mu bacurabwenge b’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi bakanayishyira mu bikorwa, mu gihe Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo uko ari batatu bari ba burugumesitiri mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Celestin Mutabaruka we yayoboraga umishinga Crête Zaïre Nil.

Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo w’imyaka batawe muri yombi bwa mbere mu mwaka wa 2006, ariko urubanza rwabo ruza guhagarara nyuma y’imyaka itatu.

Ni mu gihe kandi Celestin Mutabaruka w’imyaka w’umupasiteri mu itorero rya Community Church yatawe muri yombi bwa mbere muri 2013.

Uko ari batanu bafite agahigo ko mu myaka hafi itandatu bakorwaho iperereza, u Bwongereza bwabatanzeho abarirwa muri miliyari mu mafaranga y’u Rwanda ariko nabyo bikaba ntacyo biratanga kuko kugeza ubu bakaba bacyidegembya.

bajpg3211f.jpg
Clockwise: Celestin Mutabaruka, Dr Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza/Net

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *