Perezida Zelensky yavuze ko Afurika yafashwe bugwate mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko Afurika “yafashwe bugwate” mu ntambara y’Uburusiya ku gihugu cye, ubwo yagezaga ijambo ku muryango w’Ubumwe bw’Afurika kuwa Mbere.

Igitero cy’Uburusiya no kugota ibyambu bya Ukraine bigatuma ibinyampeke byayo bitoherezwa mu mahanga, ibi byatumye habaho ubucye bw’ibinyampeke n’ifumbire.

Ibi byatumye abantu babarirwa muri za miliyoni ku Isi baba mu byago byo kwicwa n’inzara.

Zelensky yagize ati: “Mu by’ukuri Afurika yafashwe bugwate… n’abatangije intambara kuri leta yacu”.

Yavuze ko leta ye iri “mu biganiro by’urusobe” byo gufungura ububiko bw’ibinyampeke byahejejwe mu byambu bya Ukraine byo ku nyanja ya Black Sea.

Yabwiye AU ati: “Iyi ntambara ishobora kugaragara nk’iri kure cyane kuri mwebwe no ku bihugu byanyu. Ariko ibiciro by’ibiribwa birimo kuzamuka mu buryo bwa kirimbuzi byamaze kuzana [intambara] mu ngo z’imiryango ibarirwa muri za miliyoni y’Abanyafurika”.

Ijambo rya Zelensky kuri AU arivuze hashize ibyumweru hafi 10 asabye bwa mbere kugeza ijambo kuri uyu muryango.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abakuru 55 b’ibihugu bari batumiwe muri iyo nama yo mu buryo bw’iyakure, ariko ko bane bonyine ari bo bayitabiriye. Abandi bohereje intumwa.

Perezida wa Sénégal akaba n’umukuru wa AU, Macky Sall, yashimiye Zelensky ku kuba yagejeje ijambo kuri uyu muryango.

Sall yavuze ko “Afurika iracyashishikajwe no kubahiriza amategeko mpuzamahanga, gucyemura ibibazo mu mahoro n’ubwisanzure bw’ubucuruzi”.

Mbere, AU ntiyashakaga ko Zelensky ayigezaho ijambo, kandi ntabwo yemeranya byuzuye n’ibyo avuga – abagize uyu muryango barashaka ibiganiro byo gukemura aya makuba.

Mbere yaho muri uku kwezi kwa gatandatu, Sall yagiranye ibiganiro na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *