Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Mboso, yongeye gushimangira ko Uganda yafatanyije n’u Rwanda mu gufasha M23 kwigarurira Bunagana, gusa ashimangira ko igihugu cye kidashobora guhangana n’ibi bihugu byombi icyarimwe.
Mboso yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo kuri ba Perezida b’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Afurika.
Yavuze ko ku wa Mbere w’icyumweru gishize ubwo M23 yafataga Umujyi wa Bunagana yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda, gusa Uganda na yo ikaba yarabigizemo uruhare.
Yavuze ko iyi ari yo mpamvu igihugu cye cyafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano cyari cyarasinyanye na za Leta z’u Rwanda na Uganda.
Mboso yavuze ko n’ubwo Uganda yagize uruhare mu ifatwa rya Bunagana igihugu cye gishyize imbere guhangana n’u Rwanda, ku mpamvu y’uko kidashobora kurwana intambara ebyiri icya rimwe.
Ibirego bya RDC bishinja Uganda gufasha M23 ikomeje kubivigira mu matamatama, nyuma y’igihe ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe inshuro zitabarika.
Ni ibirego u Rwanda rwakunze guhakana, rukavuga ko ntaho ruhuriye n’ibibazo uyu mutwe ufitanye na Leta ya Congo.

4 Responses
RDC ngo ntishoboye kurwana n’u Rwanda na Uganda icyarimwe
None igihugu yabasha gukubita ni Rwanda? Cg Uganda byifashije intambara? Gusa icyo nzi igihugu cyanjye ni gito gusa ntikivogerwa, nabagira Inama yo gushira umupira hasi intambara bakayireka kuko na Rwanda abona nka gato batakigondera kuko nanjye ushaje numva narwanira igihugu bitandukanye nabo bumva isasu bagahunga Ku intambara basoje

XAIROIS hihihihi none sena m23 yabananiye none ngo mwiyemeje guhangana n’URWANDA
RDC ngo ntishoboye kurwana n’u Rwanda na Uganda icyarimwe
XAIROIS hihihihi none sena m23 yabananiye none ngo mwiyemeje guhangana n’URWANDA