Amashyirahamwe y’abaganga n’abarimu mu gihugu cya Zimbabwe basabye ko bazajya bahembwa mu imishahara yabo mu madolari y’abanyamerika aho guhembwa mu ifaranga ry’igihugu cyabo ryataye agaciro cyane. Benshi mu bakozi ba Leta ya Zimbabwe bahembwa amafaranga angana amadolari hafi 55 ku kwezi. Aya angana na 1/10 cy’ayo bahembwaga mbere, ibintu bitarazamba. Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abaganga bakorera mu bitaro bya Leta, Denford Masona, avuga ko ” Tutagigoshobora gutunga imiryango yacu.” Masona ati ” Ntacyo turi gusaba kitazwi ku Isi. Dukekeneye kubaho neza. Bamwe muri twe turubatse, dufite abana, bafite ibyo basaba imiryango. Imishahara ntacyo igishobora kudufasha. Ni ibi dukeneye.” Abanya-Zimbabwe benshi ku mbuga nkoranyambaga bakunze kenenga Perezida Emmerson Mnangagwa, bavuga ko yananiwe kugira icyo akora ku mibereho myiza y’abakozi ba Leta.


