Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yokeje igitutu MONUSCO, iyisaba kuvuga ko Ingabo zayo zihanganye mu ntambara n’iz’u Rwanda aho kuba inyeshyamba za M23.
MONUCO ni ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Gatatu Bintou Keita, ukuriye buriya butumwa, yabwiye Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ko ingufu z’intwaro inyeshyamba za M23 zifite mu mirwano zihanganyemo na FARDC zizigira nk’Igisirikare gisanzwe kuruta iz’umutwe w’inyeshyamba.
Yavuze ko mu mirwano M23 yitwara neza cyane nk’ingabo z’umwuga kuruta umutwe witwaje intwaro.
Ati: “M23 imaze kugira ingufu n’ibikoresho bigezweho cyane cyane mu bijyanye n’imbunda zirasa kure n’izirasa indege mu kirere.”
Bintu Keita yavuze ko intambara M23 ihanganyemo na FARDC imaze guhitana nibura abasivili 23, barimo abana batandatu. Abantu barenga 170.000 bakuwe mu byabo.
Yagaragaje ko imbaraga z’uyu mutwe zigira ingaruka ku kubungabunga amahoro bafite mu nshingano nka MONUSCO.
Ni amagambo atakiriwe neza n’abanye-Congo, kugeza no kuri Guverinoma y’iki gihugu.
Umuvugizi w’iyi Guverinoma, Patrick Muyaya abinyujije kuri Twitter ye, yashinje MONUSCO guhisha u ko u Rwanda ari rwo rwateye RDC rwisunze M23.
Ati: “Ku bw’abana bapfuye, abasirikare [ba Loni] bishwe, abaturage bavuye mu byabo; iyi mvugo ya dipolomasi ntabwo igihagije. Kuvuga ko ari Igisirikare cy’u Rwanda gikorera inyuma y’ibyihebe bya M23 bizagaragaza nko mu bihe byashize intangiriro y’iherezo ry’ibi bitero.”
RDC ikomeje kotsa igitutu MONUSCO ngo yemeze ko Ingabo za RDF ziri ku butaka bwayo, mu gihe ubu butumwa bwa Loni bwo buvuga ko nta bimenyetso bifatika bufite byerekana ko ziriyo.

4 Responses
RDC iri kotsa igitutu MONUSCO ngo ivuge ko ihanganye n’u Rwanda aho kuba M23
Arko RDF yagorwa Koko twebwe m23 twariyubatse nibakenyere tubereke bareke kubeshyera urwanda ngo nuko rufite igisirikare gikomeye nonese ubu ninde munyarwanda wakwemera kuza gupfira mumirwano kdi atarigihugu cyabo cyatewe??gusa ndongera kwibutsa RDC ngo ,,,utaranigwa agaramye yagirango ijuru ririhafi,,,,kuko twebwe RDF idufashije twarara dufashe Kivu yose!!!

Nonese ingabo za DRC nigute zishinja u Rwanda Kandi ntabimenyetso bafite? Abaturage nibarebe kure,kuko Guverinoma yabo ntacyo ibamariye.