Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byitezwe ko bahurira i Luanda muri Angola.

Hagati yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Nyakanga n’ejo ku wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga, ni bwo byitezwe ko abakuru b’igihugu byombi bahura, ku buhuza bwa Perezida João Lourenço wa Angola.

Perezida Lourenço kuri ubu uyoboye akarere k’ibiyaga bigari (ICGRL) ni na we wabatumiye.

Byitezwe ko abakuru b’ibihugu byombi baganira ku makimbirane amaze igihe ari hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, mu rwego rwo kuyavugutira umuti.

Kuri ubu amezi arakabakaba abiri ibihugu byombi birebana ay’ingwe, ku mpamvu z’ibirego Kinshasa imaze igihe irega u Rwanda irushinja gufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo.

Ibi byanatumye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarika amasezerano yose yari yarasinyanye n’iy’u Rwanda, ndetse inahagarika ingendo za sosiyete ya RwandAir ku butaka bwayo.

U Rwanda cyakora cyo rwakunze guhakana ko nta bufasha ubwo aribwo bwose ruha M23, rukavuga ko uriya mutwe nta n’aho uhuriye na rwo nk’uko Congo imaze igihe ibivuga.

Ba Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhura mu gihe Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ukomeje imyiteguro yo kohereza ingabo zawo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Izi ngabo cyakora cyo ntizizaba zirimo iz’u Rwanda kuko Congo Kinshasa yagaragaje ko itazishaka ku butaka bwayo.

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere, yagaragaje ko kuba Congo Kinshasa yarakumiriye Ingabo z’u Rwanda nta kibazo kirimo, kuko nta n’uwo rwingingira kohereza izo ngabo.

Ati: “Niba mbyibuka neza, u Rwanda rwageze muri EAC mbere ya RDC. Ibyo ariko ntacyo bitwaye, twese turi abanyamuryango ba EAC. Iyo bavuze rero ingabo za EAC, mu by’ukuri bisobanura ko u Rwanda ruri mu bagize izo ngabo.”

“Ibi ariko kandi bituma urugendo n’umuti w’ikibazo byoroha kurushaho, mu gihe uruhande bireba ari rwo RDC ruvuga ko rutewe ikibazo no kuba u Rwanda rwakwitabira. Ibyo nta kibazo binteye. Nta muntu n’umwe turi kwinginga ngo tube muri izi ngabo.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo RDC ivuga ko itifuza Ingabo za RDF ku butaka bwayo, uko byagenda kose uwo ariwe wese yatumiriye kugarura amahoro ku butaka bwayo akwiye gukemura ikibazo neza.

Yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo gikemutse neza ntacyo byaba bitwaye u Rwanda.

Ati: “Baramutse baje bavuga bati tugiye kurandura burundu iyi FDLR ikomeje guteza ibibazo hagati y’u Rwanda na RDC, hanyuma bagakomeza kuvuga bati tugiye gushyigikira amahoro muri iki gice cy’u Burasirazuba bwa Congo ndetse bakanazirikana ko abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda; M23 basubizwa muri Sosiyete ya Congo hanyuma bagasubizwa uburenganzira bwabo nk’abaturage b’iki gihugu ku buryo badakomeza kurwana…ni kuki nagira ikibazo?”

Yavuze kandi ko izi ngabo ziramutse zihaye u Rwanda garanti y’uko nta bisasu bizongera kuraswa ku butaka bwarwo byaba bikozwe na FARDC cyangwa FDLR na byo ntacyo byaba bitwaye.

Ku bwa Perezida Kagame, ngo yakwishimira ko ibi byagerwaho nta ruhare rw’u Rwanda rurimo kuko n’ubundi kohereza Ingabo zarwo muri Congo hari ikindi kiguzi byatwara.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Ni byiza cyane ko aba bayobozi bombi bagiye guhura bakabwizanya ukuri ku kibazo cy’ amakimbirane ibihugu byombi bifitanye, ibi bigatuma banafata ingamba zo kugikemura mu mahoro mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. Nta mpamvu igaragara yatuma hashozwa intambara hagati y’ibyo bihugu, twese dukeneye amahoro. Imana ibamurikire.

    1. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
      Muri politic nta kuri kubamo. Baracengacena kahave kugeza igihe uwigiza nkana azabyishakira akava kubizima

    2. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
      Muri politic nta kuri kubamo. Baracengacena kahave kugeza igihe uwigiza nkana azabyishakira akava kubizima

  2. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Ni byiza cyane ko aba bayobozi bombi bagiye guhura bakabwizanya ukuri ku kibazo cy’ amakimbirane ibihugu byombi bifitanye, ibi bigatuma banafata ingamba zo kugikemura mu mahoro mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. Nta mpamvu igaragara yatuma hashozwa intambara hagati y’ibyo bihugu, twese dukeneye amahoro. Imana ibamurikire.

  3. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Nubwo bagiye guhura ariko afande amubaze impamvu abayobora batagira discipline urebye ukuntu bigaragambya batinyuka guca ibendera ry’igihugu buriya bazi agaciro k’ibendera koko baradusuzuguye bikomeye kbs genda Rwanda uritonda

  4. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Nubwo bagiye guhura ariko afande amubaze impamvu abayobora batagira discipline urebye ukuntu bigaragambya batinyuka guca ibendera ry’igihugu buriya bazi agaciro k’ibendera koko baradusuzuguye bikomeye kbs genda Rwanda uritonda

  5. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Hahahahaha! Nonese Perezida wa Angola siwe wariwiyemeje guhuza Uganda n’Urwanda? Byarangiye bite? Ikindi nuko kuvugisha ukuri hari bamwe bigora! Twibuke ukuntu muri 1996, ingabo z’Urwanda n’iza Uganda zarinze zifata Kinshasa abategetsi b’ibyo bihugu bagihakana ko nta ngabo zabo ziri muri Zaire. Nakwemeza nkomeje ko iyo mishyikirano izazamo amacenga!

  6. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Hahahahaha! Nonese Perezida wa Angola siwe wariwiyemeje guhuza Uganda n’Urwanda? Byarangiye bite? Ikindi nuko kuvugisha ukuri hari bamwe bigora! Twibuke ukuntu muri 1996, ingabo z’Urwanda n’iza Uganda zarinze zifata Kinshasa abategetsi b’ibyo bihugu bagihakana ko nta ngabo zabo ziri muri Zaire. Nakwemeza nkomeje ko iyo mishyikirano izazamo amacenga!

  7. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Ntabwo Bazi agaciro kibendera ry,igihugu twebwe ko tutaciye iryabo ntabendera rya DRC ribs mu Rwanda abanyarwanda twatojwe DISPCLINE

  8. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Ntabwo Bazi agaciro kibendera ry,igihugu twebwe ko tutaciye iryabo ntabendera rya DRC ribs mu Rwanda abanyarwanda twatojwe DISPCLINE

  9. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Ntabwo Bazi agaciro kibendera ry,igihugu twebwe ko tutaciye iryabo ntabendera rya DRC ribs mu Rwanda abanyarwanda twatojwe DISPCLINE

  10. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Ntabwo Bazi agaciro kibendera ry,igihugu twebwe ko tutaciye iryabo ntabendera rya DRC ribs mu Rwanda abanyarwanda twatojwe DISPCLINE

  11. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Ntabwo Bazi agaciro kibendera ry,igihugu twebwe ko tutaciye iryabo ntabendera rya DRC ribs mu Rwanda abanyarwanda twatojwe DISPCLINE

  12. Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira i Luanda
    Ntabwo Bazi agaciro kibendera ry,igihugu twebwe ko tutaciye iryabo ntabendera rya DRC ribs mu Rwanda abanyarwanda twatojwe DISPCLINE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *