Intambara yongeye kwaduka hagati ya FARDC na M23, ahitwa Kanyabusoro, mu birometero bitanu uvuye ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo n’agace ka Kazuba. BBC yemeje aya amakuru ko impande zombi zasakiranye ” Amakuru ava muri ONU avuga ko kuwa Kane M23 yateye FARDC mu birindiro byayo ahitwa Kanyabusoro.” Iyi mirwano yongeye kubura nyuma y’iminsi ibiri gusa Kagame na Tshisekedi bahuriye i Luanda muri Angola mu nama yo guhosha iyo ntambara. Muri iyo nama bahujwe na Perezida wa Angola João Lourenço, hari hanzuwe ko M23 iva mu bice yafashe byose, igahagarika n’imirwano. Ni ingingo yavuze ko itazubahiriza nk’uko Umuvugizi wayo, Maj Willy Ngoma yabitangaje. Yagize ati ” Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro?” “Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?” Yavuze ko ibi biganiro by’i Luanda “nta cyo bizageraho”. Ati: “Twebwe turwanira impamvu nziza kandi y’ukuri”. Aheruka kubwira BBC ko ikibazo cy’uyu mutwe ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Congo. Kuva muri Kamena, M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n’umujyi wa Bunagaga uri ku mupaka na Uganda. Leta ya Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, leta y’u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside mu 1994. Nta ruhande rwemera ibyo rushinjwa.



2 Responses
Umuriro wongeye kwaka hagati ya M23 na FARDC ahitwa Kanyabusoro
Amakuru muyongere
Umuriro wongeye kwaka hagati ya M23 na FARDC ahitwa Kanyabusoro
Amakuru muyongere