Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, ari we Warren Kizza Besigye Kifefe, uzwi nka Colonel. Dr. Kizza Besigye, avuga ko kugira ngo igihugu gihangane n’ikibazo cy’ibyangombwa nkenerwa byahenze, hagabanywa umubare w’abaminisitiri n’abajyanama ba perezida yavuze ko ” Ari imburamumaro.” Daily Monitor yanditse ko Besigye asanga umubare w’abategetsi ari munini, bakaba batwara akayabo mu kubaha ibyo Leta ibagomba. Yagize ati ” Turimo kuvuga ngo nibakureho ugusesagura k’umurengera kugenda ku bategetsi. Ntabwo dukeneye abaminisitiri 82 kugira ngo bakorere umutware w’abacakara. Amerika ubwayo ikize ku Isi ifite 15….” Mu ijambo rye kandi Besigye uri kwidegembya nyuma yo kurekurwa kubera imyigaragambyo yari yakoze, yagize ati ” Ntabwo dukeneye aba bantu b’imburamumaro hano. Yewe n’umutware w’abacakara bamwe ntabazi amazina. Dufite abajyanama ba perezida basaga 130. Buri wese arabizi ko nta nama batanga. Ahubwo buriya bari hariya kugira ngo Tibuhaburwa (Irindi zina rya Museveni) abahe inama.” Besigye amaze iminsi mike afunguwe nyuma y’aho yari yateguye imyigaragambyo ku izamuka ry’ibiciro by’ibintu nkenerwa mu gihugu, mu gihe abategetsi babayeho neza. Henshi muri Afurika, abategetsi bakomeje gutungwa agatoki ko bo n’udutsiko tw’inkomamashyi zabo, abambari, imiryango yabo bakomeje kwiberaho muri ruswa, iraha n’ubuzima buhenze, kunyaga, kwica, ubusambanyi n’ibindi bidakwiriye. Hamwe usanga n’imbwa zabo zibaho neza kurusha abaturage rubanda rwagiseseka n’ibyíbanze rutabasha kubyigondera. Ni mu gihe rubanda ikomeje kwiciria isazi mu jisho igahuhurwa n’isari nyamara ariyo itwererwa kuba abakoresha. Museveni we yari aherutse kuvuga ko Umunya-Uganda wumva ko umugati wahenze, yayoboka kurya imyumbati (muwogo).

Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, ari we Warren Kizza Besigye Kifefe/Net



2 Responses
Ntabwo dukeneye aba bantu b’imburamumaro hano-Dr Besigye
MUSEVENI AKANGA KUBA EMPUNGYI NKEZINDI YASHARAMU KUHAMBA UGANDA NGO NACUNGURA ABANYA YUGANDA KANDIWE AKABA NARONDERA BENEWABO AHOKUBA NYOWE NYINE AMASIKO NGU KIIZZA BESIGYE MUBWIRE BUKYE NAZA KUTEGYEKA UGANDA. ONE [PEOPLE] ONE UGANDA
Ntabwo dukeneye aba bantu b’imburamumaro hano-Dr Besigye
MUSEVENI AKANGA KUBA EMPUNGYI NKEZINDI YASHARAMU KUHAMBA UGANDA NGO NACUNGURA ABANYA YUGANDA KANDIWE AKABA NARONDERA BENEWABO AHOKUBA NYOWE NYINE AMASIKO NGU KIIZZA BESIGYE MUBWIRE BUKYE NAZA KUTEGYEKA UGANDA. ONE [PEOPLE] ONE UGANDA