Umurambo wa Col Ndarihoranye uragezwa i Goma

Sangiza iyi nkuru

Umurambo wa Col Zayire Ndarihoranye wari indwanyi ikomeye mu Gisirikare cya FARDC, waguye mu Bitaro bya Rabat muri Maroc, uragezwa i Goma kuri uyu wa 9 Nyakanga 2022.

Col.Zayire Ndarihoranye ni umwe mu bayobozi ba FARDC babaye indwanyi zikomeye aho yakoreye iki gisirikare mu gihe cy’imyaka 22 akaba yarabaye umuyobozi wa Regima yakoreraga muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse no mu Majyepfo.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 ubwo umutwe wa M23 wari utangije ibitero ku ngabo za Leta, ubuyobozi bwa FARDC bwafashe icyemezo cyo kwimura abasirikare bose bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyane abofisiye bakuru bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kitona bikitwa ko ari amahugurwa bagiye guhabwa ariko benshi bavuga ko bakigerayo batangiye gukorerwa iyicarubozo.

Hari amakuru avuga ko Col. Ndarihoranye yahageze afite ubuzima bwiza ariko mu kwezi kumwe yafashwe n’indwara bamwe bise kanseri ariko abo mu muryango we bahamya ko yahawe uburozi n’abakozi b’urwego rw’iperereza T2.

Uyu musirikare yarateragiranywe kugeza aho umuryango we ufashe icyemezo cyo kujya kumwivuriza hanze ntaruhare na ruto rwa Leta kugeza ubwo apfiriye mu bitaro bya Rabat muri Maroc.

Benewabo baje gukusanya $1500 bamujyana muri Maroc ari naho yaguye ngo bishyure ibitaro, no gutwara umurambo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umurambo wa Col Ndarihoranye uragezwa i Goma
    Mbega igisirikari cya Leta ubwo se niba badashobora kuvuza col umwe babavura inkomere zurugamba pte na CPL babarirwa mubihumbi?

  2. Umurambo wa Col Ndarihoranye uragezwa i Goma
    Mbega igisirikari cya Leta ubwo se niba badashobora kuvuza col umwe babavura inkomere zurugamba pte na CPL babarirwa mubihumbi?

  3. Umurambo wa Col Ndarihoranye uragezwa i Goma
    Oh.pauvre FARDC.UBUNDI ABASIRIKARE BARANDWA NOGUKUNDANA HAGATI YABO.UBWOSE KWERI KWANGA KUVUZA BWANA AFANDE COL ZAYIRE NDARIHORANYE NISHEMA KURI RDC.NGO BARAKIZE DA!NYAMARA MURWANDA MMI URETSE NABASIRIKARE MMI IVUZA NUMURYANGO WUMISIRIKARE MADAME NABANABE BOSE.NARUHUKIRE MUMAHORO COL.CONGO IRARWAYE PE

  4. Umurambo wa Col Ndarihoranye uragezwa i Goma
    Oh.pauvre FARDC.UBUNDI ABASIRIKARE BARANDWA NOGUKUNDANA HAGATI YABO.UBWOSE KWERI KWANGA KUVUZA BWANA AFANDE COL ZAYIRE NDARIHORANYE NISHEMA KURI RDC.NGO BARAKIZE DA!NYAMARA MURWANDA MMI URETSE NABASIRIKARE MMI IVUZA NUMURYANGO WUMISIRIKARE MADAME NABANABE BOSE.NARUHUKIRE MUMAHORO COL.CONGO IRARWAYE PE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *