Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we

Sangiza iyi nkuru

Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira wo mu itorero Zion Temple avuga ko yakwifuza ko mu gihe byazaba ngombwa, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yazasimburwa n’umwe mu bahungu be.

Yabivugiye mu kiganiro cyatambutse ku rubuga rwa Twitter mu buryo bwa ‘space’, aho yibandaga ku barwanya Leta y’u Rwanda, bamwe bagaragaza ko bifuza ko ubutegetsi buhinduka.

Ev. Eliane yagize ati: “Hari space bakoze bibaza ngo His Excellency avuyeho, ngo ni nde waba Perezida? Njye nahise mbwira umugabo wanjye nti ‘Ahubwo njyewe nakwifuza ko yaba nka Ivan Kagame cyangwa se Cyomoro, ko yaba umwe mu bana be.”

Uyu muvugabutumwa yabajije ati: “Kubera iki? Kuki Igikomangoma cyaje mu Rwanda ejo bundi, ni uw’u Bwongereza. Kuki iwabo hayobora umuryango umweee, kandi hakaba hari amahoro. Why twebwe tutareba ngo aba bantu bafite potential yo kutuyobora kandi bakatuyobora neza, bakaduteza imbere, bagatuma hari ibintu byinshi tugeraho? Kuki tutareka iyi ngoma ikaba ari yo igumaho, igihe cyose iduhaye umusaruro muzima?”

Ev. Eliane yongeye arabaza ati: “Kuki dusakuza tuvuga ngo ni abanyagitugu, aba nibaveho, ni ukubera yuko ntabwo dukunze igihugu cyacu, ahubwo dukunze twebwe kwisahurira tujyana iwacu, turikunze gusa.”

Uyu muvugabutumwa abona abasaba ko Perezida Kagame ava ku butegetsi, baba bashaka amaronko kuko ngo batamusimbura. Ati: “Usakuza ngo His Excellency naveho, ntabwo ari uko ari we uzamusimbura. Ni ukugira ngo amahanga yumve ko yabaye umwopoza, na we yabaye umupolitisiye, yazanye irye shyaka, batangire bamuhereze indonke.”

Ev. Eliane Niyonagira agaragaje iki cyifuzo nyuma y’ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru wa France 24, aho yamubajije niba azitabira amatora ateganyijwe mu 2024, akamusubiza ko bizashingira ku mahitamo y’Abanyarwanda kuko ari bo batora.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    kuki se humva yasimburwa

    Wakoze imirimo ushinzwe mu torero ukareka kwivanga .

      Ndabona atari ukwivanga gusa! Hari ikibazo cy’imitekerereze idahwitse cyanga idashyitse. Ikibazo cya mbere: Urwanda ntirukiri Repubulika cyanga rugiye kuba ubwami nkuko atanga urugero rw’Ubwongereza? Tujye ku rugero rw’Ubwongereza: ivangura ly’igitsina uyu muvuga butumwa ashaka kudushoramo ngo umusimbura ashaka agomba kuba umuhungu, litandukanye n’imyumvire y’umunyarwanda wa none. Ndetse na Perezida Kagame siko abibona! Yifuje ko yazasimburwa n’igitsina gore. icyagatatu: Mpuje n’iyi comment isa Eliane kureka kwivanga, nkanongeraho kureka kuvangavanga ibintu. Muri repubulika,abantu bose bafite uburenganzira bwo kunenga Leta no gushakisha ubulyo bayisimbura nabo bakayobora. Kuvuga ko ari ugushaka indonke ni ukurimanganya kbs!

    2. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we

  3. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Gewe siko mbibona kuko nyakubahwa president poul kagame,kuva kera ubuzima yaciyemo biri mubyamufashije kuba atuyoboye neza kugeza ubu kdi akabasha guhangana nibibazo igihugu gifite ubu,rero bariya bana ntago bagaragaza ishyaka numuhate harigihe kuyobora byabananira rwose

    1. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
      Gusa nyine bwo kuyobora nibivuye iki,niki uyu,nuyu. kuyobora bisaba ubumenyi muribyo binu kuko nubona abayobozi bayobora neze nabanyuze kurugamba banababaye kuko iyo wababaye uname umubabaro wabuyobora. ingero nyishi kuri your excelence paul kagame gukunda abaturage be,kurwanga akarengane,umutekano ndetse nibindi byishi! ibinu bwingenzi mukubaka igihugu. buriya rero ushobora gusanga president of Rwanda atanatekereza gutyo rwose ahubwo gahundaye wenda ahubwo ategereje kuzareba impano yaburumwe akatera ingabo mubitugu. gusa anayifite yokuyobora yanayobora rwose ariko yamureka akabiharanira kuko ubwenge mbonana #kagame buri hejuru ugereranyije niriya mitekerereze.

  4. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Gewe siko mbibona kuko nyakubahwa president poul kagame,kuva kera ubuzima yaciyemo biri mubyamufashije kuba atuyoboye neza kugeza ubu kdi akabasha guhangana nibibazo igihugu gifite ubu,rero bariya bana ntago bagaragaza ishyaka numuhate harigihe kuyobora byabananira rwose

  5. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Ninde se wabatumye kwibaza kumuntu uzamusimbura.Abantu mukunda kuvuga nkaho mwagakunze gukora

  6. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Ninde se wabatumye kwibaza kumuntu uzamusimbura.Abantu mukunda kuvuga nkaho mwagakunze gukora

  7. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Ninde se wabatumye kwibaza kumuntu uzamusimbura.Abantu mukunda kuvuga nkaho mwagakunze gukora

  8. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Ninde se wabatumye kwibaza kumuntu uzamusimbura.Abantu mukunda kuvuga nkaho mwagakunze gukora

  9. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Uzasimbura nyakubawa Imana yomwijuru nimara kumwemeza natwe tuzajya Mumatora tumuhitemo atuyobore

  10. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Uzasimbura nyakubawa Imana yomwijuru nimara kumwemeza natwe tuzajya Mumatora tumuhitemo atuyobore

  11. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Bitwaye iki kuba yasimburwa n’umwana we ibihesha igihugu cyacu agaciro nibyo tuzakora

  12. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Bitwaye iki kuba yasimburwa n’umwana we ibihesha igihugu cyacu agaciro nibyo tuzakora

  13. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Bitwaye iki kuba yasimburwa n’umwana we ibihesha igihugu cyacu agaciro nibyo tuzakora

  14. Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we
    Bitwaye iki kuba yasimburwa n’umwana we ibihesha igihugu cyacu agaciro nibyo tuzakora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *