Ambasaderi Busingye yanenze BBC kubera ibyo yatangaje kuri Perezida Kagame

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, abona ko ikinyamakuru BBC cyo muri iki gihugu cyahimbiye Perezida Paul Kagame ibitandukanye n’ibyo yavuze ku matora ateganyijwe mu 2024. Mu birori byo kwibohora ku nshuro ya 28 byabereye mu mujyi wa Stockport byabaye kuri uyu wa 9 Nyakanga 2022, Busingye yavuze ko BBC yahinduye ibyo Perezida Kagame […]

Sri Lanka: Abigaragambya biyemeje kuzava mu ngoro ya perezida ari uko yeguye ku butegetsi

_125846231_mediaitem125846230.jpg

Abigaragambya bavuze ko bazakomeza kwigarurira ingoro ya perezida n’iya minisitiri w’intebe ba Sri Lanka kugeza igihe abayobozi bombi beguye ku mugaragaro. Perezida Gotabaya Rajapaksa yavuze ko azava ku butegetsi ku ya 13 Nyakanga, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ku wa Gatandatu. Ariko perezida ntiyigeze aboneka cyangwa ngo agire icyo atangaza ku mugaragaro. Kuri uyu […]

Umugabo w’Umushinwa yari amaze imyaka 20 ajya mu mihango atazi kibazo afite

Umugabo w’umushinwa yagiye kwivuza ikibazo cyo kwihagarika bya hato na hato, atungurwa no kumenya ko afite udusabo tw’intanga twa kigore kandi yari amaze imyaka 20 ajya mu mihango. Nk’uko ikinyamakuru China Morning Post kibitangaza, ngo uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko wamenyekanye gusa ku mazina ya Chen Li mu rwego rwo kurinda umwirondoro we, yabanje gusuzumwa […]

Minisitiri Kabanda yavuze ko RDC irakomeza kotsa igitutu u Rwanda na M23

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Kabanda Gilbert, yavuze ko barakomeza kotsa igitutu u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Uyu muyobozi yabitangarije mu nama y’abaminisitiri yabaye ku wa 8 Nyakanga 2022, yibandaga ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’igihugu. Minisitiri Kabanda yashimangiye ikirego cy’abo muri Let aya RDC barimo na […]

Soweto: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro mu kabari cyahitanye abantu 15

Igitero cy’abantu bitwaje intwaro mu masaha akuze kuri uyu Gatandatu ushize, mu kabari ko mu Mujyi wa Soweto muri Afurika y’Epfo, mu burengerazuba bwa Johannesburg, cyahitanye abantu 15 abandi barakomereka bikabije. Raporo za polisi zerekana ko itsinda ry’abagabo bahageze muri tagisi ya minibus batangira kurasa mu kabari, bituma abari imbere bagerageza guhunga. Komiseri wa polisi […]

FBI na MI5 byagaragaje ko ubu nta kibazo kibangamiye uburengerazuba nk’u Bushinwa

Mu ijambo ryahurijwe hamwe ritigeze ribaho, abayobozi ba FBI na MI5 (Ikigo cy’Abongereza gishinzwe umutekano no gukumira ubutasi mu gihugu) batanze umuburo ku wa Gatatu ku bibazo bitandukanye bishobora guterwa n’ubutasi bw’Abashinwa. Bagaragaje ikibazo kimwe cy’ukuntu u Bushinwa bwashyize imbaraga mu kubuza kuba umudepite Umushinwa witandukanyije n’ubutegetsi bwa Pekin mbere yo kuba umuturage wa Amerika. […]

Kenya: Minisitiri w’Ingabo na we yavuze ko Ruto yashatse kumukubita urushyi

Umunyamabanga muri guverinoma (Minisitiri) ya Kenya ushinzwe ingabo, Eugene Wamalwa, na we yatangaje ko Visi Perezida, William Ruto yashatse kumukubita urushyi. Ni nyuma y’aho hagiye hanze amajwi ya Ruto avuga ko yashatse gukubita urushyi Umukuru w’Igihugu mu 2017 ubwo bajyaga impaka ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga ku byavuye mu matora. Iby’uru rushyi biherutse kuvugwaho na Perezida […]

Umujyanama mu Karere ka Moscow yakatiwe imyaka 7 y’igifungo azira kunenga intambara yo muri Ukraine

Umujyanama w’Akarere ka Moscou yakatiwe imyaka irindwi y’igifungo azira kunenga igitero cy’u Burusiya muri Ukraine, mu byo umunyamategeko ukunze kunenga perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) yavuze ko ari urubanza rwa mbere umuntu agiye muri gereza hakurikijwe itegeko rishya rihana “amakuru y’ibinyoma”. Alexei Gorinov, umwe mu bagize njyanama y’akarere, yabwiye inama ya njyanama ku ya 15 Werurwe, […]

Tanzania igiye kugurisha kontineri 216 z’igisirikare n’igipolisi cya RDC

Leta ya Tanzania yafashe umwanzuro wo gushyira ku isoko ry’icyamunara kontineri 216 zatunganyijwemo inzu z’igisirikare n’igipolisi cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Izi kontineri zaheze ku cyambu cya Ubungo mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam mu 2020, ndetse ngo Leta ya RDC ntabwo yigeze yishyura ikiguzi cyo kuba ziri hano. Ikinyamakuru RFI […]

Blaise Compaore yasubiye aho yari yarahungiye muri Cote d’Ivoire igitaraganya

Uwahoze ari Perezida wa Burkinafaso, Blaise CompaorĂ©, yavuye i Ouagadougou kuri uyu wa Gatandatu, itariki 9 Nyakanga nyuma ya saa sita asubira i Abidjan, aho yahungiye kuva yahirikwa mu 2014. Yari yasubiye mu ghugu cye ku wa Kane ushize, yitabiriye inama yahuriyemo n’undi wahoze ari Perezida, Jean-Baptiste OuĂ©draogo na Lt. Col. Paul Henri Damiba uyoboye […]

Kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi bigiye kujya bihanirwa mu Rwanda

Ishingiye ku mabwiriza ya Minisitiri No 20/0004 yo ku wa 09/01/2019 abuza kwamamaza imiti n’bikorwa by’ubuvuzi mu buryo ubwo ari bwo bwose n’ibiganiro bitemewe, minisiteri y’ubuzima yasabye abayobozi b’ibitangazamakuru n’ubuyobozi bw’ibanze guhagarika ibyo bikorwa. Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, itariki 09 Nyakanga ryashyizweho umukono na minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, havuga ko […]

Martin Fayulu yijeje rubanda ko vuba agiye gufata ubutegetsi akagira RDC igihangange

“Iyo nza kuba nicaye mu ntebe ya perezida, iriya ntambara iba yararangiye,” ibi ni ibyatangajwe na Martin Fayulu, perezida w’ishyaka EciDĂ© (Engagement pour la CitoyennetĂ© et le DĂ©veloppement) yizeza abaturage ba Boyoma ko vuba agiye gufata ubutegetsi akagira Repubulika ya Demokarasi ya Congo igihugu gikomeye. Ati “ Tugiye gufata iriya ntebe kandi ntibizaba ari ugushaka […]

Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we

Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira wo mu itorero Zion Temple avuga ko yakwifuza ko mu gihe byazaba ngombwa, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yazasimburwa n’umwe mu bahungu be. Yabivugiye mu kiganiro cyatambutse ku rubuga rwa Twitter mu buryo bwa ‘space’, aho yibandaga ku barwanya Leta y’u Rwanda, bamwe bagaragaza ko bifuza ko ubutegetsi buhinduka. Ev. Eliane yagize […]

U Bwongereza bwatangiye gutoza ingabo za Ukraine ngo zishobore guhangana n’u Burusiya

U Bwongereza bwatangiye gutoza ingabo za Ukraine kugira ngo zishobora guhangana n’iz’u Burusiya zimaze amezi ane n’igice zizigabaho ibitero bikomeye. Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ingabo, Ben Wallace, yasobanuye ko abasirikare 1060 b’igihugu cye ari bo bari gutoza aba Ukraine mu bigo bitandukanye biri mu Bwongereza. Gahunda Leta y’u Bwongereza ifite ni ugutoza abasirikare ba Ukraine […]