Umugabo witwa Kadage Byishimo wavuye mu Rwanda akajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarashwe n’abataramenyekana apfa nyuma yo kugezwa kwa muganga.
Amakuru avuga ko Kadage wari utuye muri Leta ya Kentucky yarasiwe iwe mu rugo aho yari kumwe n’abagize umuryango we, ubwo yari agiye kuryamisha umwana.
Umuturanyi wa nyakwigendera witwa Mutabazi Etienne, yabwiye Radio/TV Umurage ko mbere yo kujya gutura muri Kentucky aho yari amaze igihe gito yabaga muri Leta ya Michigan.
Yavuze ko bashenguwe cyane n’urupfu rwe.
Ati: “Imitima yacu irababaye, ni inkuba yakubise mu by’ukuri ku buryo twese ntacyo twabitekerezagaho. Ni ibintu byatugwiririye, turihanganisha abantu bose ba bugufi mu muryango we.”
Mutabazi yunzemo ko inzego zibishinzwe zavuze ko Byishimo yarasiwe mu cyumba cye, mu gihe iwe mu rugo hari n’umubyeyi we uherutse kuza kubasura ndetse n’umwana w’umuturanyi wabo.
Umugore we na we wari mu rugo yavuze ko yabanje kumva igituritse akagira ngo ni amashanyarazi, yajya kureba agasanga ni umugabo we umaze kuraswa.
Yavuze ko umugabo we “yarashwe n’umugizi wa nabi”, gusa umwana wabo we akaba atigeze araswa.
Nyakwigendera yari Umunyamulenge, akaba yari umubyeyi w’umwana umwe.

10 Responses
Umunyarwanda yarasiwe muri USA arapfa
Bavuze ko yarashwe n’umuturanye we utuye muri niveau yo hejuru kuko isasu ryaturutse muri plafond
Umunyarwanda yarasiwe muri USA arapfa
Nge sikombyunva kuko etage yakabirise bayubaka ntibamennye Beto?
Ahubwo kereka niba nubundi uwanurashe yarasanzwe yinjiye muri iyonzu;akajya muri plafond

Ngo muri plafond? Ibi biragoye kubyumva. Uwo muntu rero yari yinjiye mu nzu yihisha muri plafond?
Umunyarwanda yarasiwe muri USA arapfa
Ngo muri plafond? Ibi biragoye kubyumva. Uwo muntu rero yari yinjiye mu nzu yihisha muri plafond?
Umunyarwanda yarasiwe muri USA arapfa
R I P kbx aha kwis turingenz.
Umunyarwanda yarasiwe muri USA arapfa
R I P kbx aha kwis turingenz.